AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Ibihano biteganywa ku muntu uherutse kubeshyera Apotre Gitwaza

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakwirakwijwe agace gato k’amashusho kagaragaza Apotre Gitwaza  ari kubwiriza avuga ko Abantu badasengera mu itorero ayoboye rya Zion Temple bafite ishyano kuko bazarimbuka.

Aka gace gato kakuwe mu nkuru ndende Apotre Gitwaza yavuze ubwo yigishaga, katumye benshi bamufata nk’umwirasi ndetse n’umuhanuzi w’ibinyoma kuko bahamyaga ko Imana itigeze itangaza idini rikwiye guserukira ayandi mu bwami bwayo.

Nyuma y’aka gace gato k’aya mashusho, haje gutahurwa ko amakuru yatanzwe ari ibihuha, ndetse bisa naho byakozwe n’umuntu wari ufite umugambi wo guharabika no gusiga isura mbi Gitwaza uzwi n’abatari bake mu kubwirza ubutumwa bwiza ndetse n’itorero ayobora .

Ukuri kwamaze kumenyekana ni uko Gitwaza yigishaga ku bakirisitu bemera ikintu bakagitsimbararaho bakavuga ko abandi batazajya mu ijuru, ko bagiye kurimbuka.

Yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

“Utumva iri jambo urumva yazamenya ijuru gute? Ibyo harimo ukuri kumwe ariko ni igice. Niba twigisha ijambo ritegura abantu kujya mu Bwami bw’Imana, impande zacu hari abandi barifite. Ikibazo ni uko tutaramenyana cyangwa ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo twiyemeza ko aritwe dufite ukuri.”

Muri ubu butumwa bwose Apotre Gitwaza yatanze, uwasakaje ubutumwa ashaka kugaragaza ko yiyemeye kubadasengera muri Zion Temple, yakase agace gato yavuze atangamo urugero rw’Abakiristo bamwe na bamwe afite bashobora kuba bumva ko Zion Temple ariyo yigisha neza kurusha andi madini yose.

Aha yasobanuraga ko atariko bimeze kuko ibyo bafite hari n’abandi bo kuruhande babifite, gusa ibi byose bibaho kubera imyizerere y’umuntu ku giti cye.

Umuntu wasakaje ako gace gato k’inyigisho ya Gitwaza yakoze icyaha nkuko bivugwa n’ingingo ya 157 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ivuga ko umuntu wese utangaza, ku bw’inabi hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, amagambo yahinduwe agatangazwa uko atavuzwe cyangwa amashusho n’amafoto by’umuntu byagaragajwe uko bitafashwe, ntagaragaze ko binyuranyije n’uko byafashwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger