Amakuru ashushye

Ibigwi bya Rutahizamu Christ Mbondi, umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Christ Mbondi yashize umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

Christ Mbondi yakoze imyitozo rimwe muri Rayon Sport yishimirwa  cyane n’umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier aho avuga ko nawe yakinnye nka rutahizamu, ngo uburyo yabonye Christ Mbondi ari rutahizamu mwiza uzafasha Diarra mu busatirizi bw’iyi kipe bityo ngo ashatse yaruhuka. Ariko kandi amakuru dukesha mugenzi wacu wo kuri Rwandamagazine.com nuko umutoza wa Rayon Sports, Olivier Karekezi yishimye bidasanzwe nyuma yuko yaramaze gusinyisha uyu mukinnyi ukina ataha izamu.

Yahise asinya imyaka 2 muri Rayon Sports

Christ Mbondi ni umunya–Cameroon wari usoje amasezerano mu ikipe ya Deportivo Capiata mu cyiciro cya mbere muri Paraguay.

Christ Mbondi yavutse tariki 2 Gashyantare 1992 avukira muri Cameroon akaba apima metero 1 na santimetero 80 ndetse akaba apima ibiro 75, akaba akina nka rutahizamu.

Ku myaka 18 y’amavuko hari muri 2010 ni bwo yatangiye urugendo muri ruhago rwatangiye, kuko ari bwo yagiye muri FC Bamenda Academy yo muri Cameroon, gusa ntiyahatinze kuko muri uwo mwaka yahise ajya muri Switzerland mu ikipe ya abiri ya FC Sion (FC Sion II) aho yayikiniye kugeza muri 2013. Yayikiniye imikino igera kuri 47 ayitsindira ibitego 9, gusa muri iyi myaka yajyaga anazamuka agakinira ikipe nkuru ya FC Sion aho yakinnye imikino 3 ariko ntiyabasha kugira igitego ayitsindira.

Muri 2013  yerekeje  muri Bangkok Glass yo muri Thailand, mu mpera z’uwo mwaka wa yaje gutizwa ikipe ya Khon Kaen FC na yo yo muri Thailand ariko nta mukino yigeze ayikinira byatumye agaruka mu ikipe ye ya Bangkok Glass kugeza muri 2015 aho yari asoje amasezerano ye. Iyi kipe yayikiniye imikino 12 ayitsindira ibitego 6.

Kuva muri 2015 kugeza 2016 yagarutse muri Afurika mu ikipe ya JS Saoura yo muri Algeria, yayikiniye imikino 2 ayitsindira igitego 1.

Muri 2016 yahise yerekeza muri America y’Epfo mu ikipe ya Deportivo Capiata  ikina mu cyiciro cya mbere muri Paraguay  akaba aje muri Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.

Muri Nzeri 2017 uyu musore yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ariko ibintu ntibyagenze neza bituma batamufata. Christ Mbondi yanakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’Isi cya 2011 cyabereye muri Colombia  aha yanatsinzemo igitego.

Photo: Renzaho Christophe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger