Amakuru ashushyeImikino

Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire kuri iki cyumweru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ibiciro kugira ngo abashaka kureba umukino uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire bazagure amatike hakiri kare.

Uyu ni umukino wo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2019, utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Nzeli saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Amavubi agomba gutsinda inzovu za Cote d’Ivoire kubera ko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Central African Republic.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ahadatwikiriye, ibihumbi bitanu (5 000 Frw) ahatwikiriye n’ibihumbi 25 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Amatike azatangira kugurishwa ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa tatu z’igitondo.

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoir yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, baje ari abantu 41 muri rusange barimo abakinnyi 22 biyongera kuri myugariro Eric Bertrand Bailly umaze iminsi ibiri mu Rwanda, we waje mbere y’abandi ku mpamvu zitigeze zimenyekana.

Ku kibuga cy’indege iyi kipe yakiriwe n’abayobozi batandukanye ba FERWAFA barimo na Perezida wayo (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène  wahaga ikaze mugenzi we Augustin Sidy Diallo uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire.

Côte d’Ivoire yazanye abakinnyi bafite amazina akomeye i Burayi nka Serge Aurier ukinira Tottenham Hotspurs, Seri Jean Michaël wa Fulham yo mu Bwongereza, Lamine Koné wa Strasbourg mu Bufaransa, Cheick Doukouré wa Levante muri Espagne, Franck Kessie wa AC Milan mu Butaliyani n’abandi.

Abakinnyi 26 b’Amavubi bari mu mwiherero ku munsi w’umukino hakazatangazwa abazifashishwa kuri uyu mukino bazahanganamo n’inzovu za Cote d’Ivoir.

Aba ni abazamu bane Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Ba myugariro: Salomon Nirisarike (AFC Tubize,Belgium), Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (Uncontracted), Emmanuel Manishimwe (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC) na Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus).

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya), Usengimana Dany (Tersana FC, Egypt) na Hakizimana Muhadjili (APR FC).

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger