Urwenya

Ibaruwa itangaje Joriji yandikiye umwana we

Ku mwana wa nge nkunda cyane uraho? nkwandikiye buhoro buhoro kuko nsanzwe nzi ko utramenya gusoma vuba vuba. Nubona iyi baruwa uzambwire, nutayibona kandi nabwo uzambwire. Nta makuru menshi mfite, n’ubwo nabuze aho mpera kubera ubwinshi bw’ibyo nshaka kukubwira.

Ariko di, uzi ko ntaheruka nyokorume Isidore kuva yapfa!?? nta gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe nawe aherutse kwibaruka no kubyara umwana, ariko sinamenya niba uri tante we cyangwa nyirarume we kuko ntaramenya igitsina cy’umwana.

Rya koti ryawe wari wibagiwe narikohereje mu iposita ariko kubera ko ryari rifite ibipesu biremereye, bansabye kubica nuko ndabica, ariko nabishyize mu mufuka w’ikoti ntuzabite, nangaga ko bimpenda.

Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye akazi k’ikirenga, aho ndi ubu ndi hejuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Fora ni akahe kazi? Nsigaye ntema pasiparumu ku irimbi.

Mba nkoherereje udufaranga ariko mbyibutse namaze gufunga ibahasha wihangane.
Yari papa wawe ugukunda.

Joriji Baneti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger