AmakuruInkuru z'amahanga

I Burundi amatora y’umukuru w’igihugu yatangiriye mu gicu cya COVID-19

Imitwe ya Politiki yo mu Burundi yatangiye urugendo rwo kwiyamamaza hashakwa uzatorwa mu matora ateganyijwe muri Gicurasi akaba agasimbura Pierre Nkurunziza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ibihugu hafi ya byose byo ku Isi biri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus aho abantu bose basabwa kuguma mu rugo ndetse ingendo zikaba zarahagaritswe n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi birafungwa.

Mu gihugu cy’u Burundi ho ibi ntibibareba ahubwo abakandida bifuza kuba Perezida w’u Burundi batangiye guhuriza hamwe ibihumbi by’abantu babatangariza imigabo n’imigambi yabo ngo bazabatore.

Ku makuru ashidikanywaho na benshi, mu Burundi hamaze gupfa yishwe na COVID-19 mu bantu 15 gusa bayanduye , ubuyobozi bw’u Burundi buri gukora ibishoboka byose kugirango aya matora azabe tariki ya 20 Gicurasi hamenyekane ugomba gusimbura Nkurunziza wagiye ku butegetsi guhera mu 2005.

Nkurunziza yatsindiye kuyobora manda ya gatatu mu 2015 bitavugwaho rumwe na bamwe mubo bari bahanganye ndetse bavuga ko habayeho kunyereza amajwi.

Nkurunziza ntaziyamamaza ahubwo ishyaka rye rya CNDD-FDD rishyigikiye Evariste Ndayishimiye wahoze ari generali mu ngabo z’uburundi ndetse akaba yari akuriye ibya gisirikare mu biro by’umukuru w’igihugu.

U Burundi ni cyo gihugu kitigeze gishyiraho ingamba zo kurwanya COVID-19 . Bari muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe ibihugu byose byo ku Isi byahagaritse ibikorwa bihuriza abantu bamwe abantu benshi, ni igikorwa abantu bafashe nk’ubwiyahuzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger