AmakuruPolitiki

Huye:Mu ishyamba rya kaminuza basanzemo umusore wishwe akaswe ijosi

Mu karere ka Huye, mu ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,riri hafi ya IRST, hasanzwemo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, bigaragara ko yishwe akaswe ijosi.

Uyu murambo wabonetse iruhande rw’umuhanda uva ku Mukoni werekeza I Mpare. Wabonywe n’abagenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019 aho bikekwa ko byakozwe n’ abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro kuko muri uyu muhanda nta rumuri ruhari.

Polisi y’ u Rwanda n’ Urwego rw’ ubugenzacyaha RIB bahise bagera aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.

Hafi y’ aho uyu murambo wabonetse hahoze amatara aza gupfa amaze igihe gito. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo urugomo bagasaba ko aya matara yasanwa akongera kwaka.

Bamwe mu bagenzi batandukanye bakoresha uyu muhanda, bagaragaje impungenge z’uko batinya uyu muhanda bitewe n’umwijima uwubamo, ndetse n’urugomo rwa hato nahato rukunze kuhabera.

Umusore utuye i Mpare mu murenge wa Tumba yavuze ko uyu muhanda ari mubi kuko habamo abagizi ba nabi batega abagenzi bakabambura. Ashimangira ko nta mumotari wakwemera kujya i Mpare saa mbili z’ umugoroba kubera ukuntu iri shyamba ritinyitse.

Ati Mu myaka mfite ntabwo ari ubwa mbere hano birahahora, nk’ umugenzi akubwiye ngo njyana i Mpare saa mbili, saa tatu uratitira ntabwo ujyayo uravuga uti bwije batansinda hariya h’ epfo, cyane cyane hariya hepfo ku iteme niho hantu habi cyane. Ibyabaye ntabwo bitunguranye kuko twese hano turahatinya. Ubundi umuntu utaha i Mpare yitahira hakiri kare cyangwa mukamanuka muri benshi”.

Abakoresha uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’ ijoro bavuga ko icyo babona cyakorwa kigahashya urugomo ruba muri iri shyamba ari uko hashyirwa abashinzwe umutekano kandi uyu muhanda ugakorwa ukanashyirwaho amatara yo ku muhanda.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yatangaje ko imyirondoro y’ uyu musore itaramenyeka yongeraho ko RIB ikomeje iperereza.

Yagize ati Ayo makuru RIB yayamenye yatangiye iperereza. Imyirondoro y’ uwishwe ntabwo iramenyekana”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger