AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Umukobwa ukiri muto wajombaguwe ibiti mu gitsina aratabaza ubuyobozi

Umukobwa ukiri muto wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye wajombwe ibiti mu gitsina akangizwa aratabaza ubuyobozi kugira ngo bumufashe kwivuza kuko ubuzima bujya mu kaga uko iminsi ishira.

Uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko, asanzwe abana na nyina mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Kabuye.

Muri Nyakanga 2020 nibwo yahohotewe n’abasore baramusambanya barangije bamujomba ibiti mu gitsina.Avuga ko nyuma yo guhohoterwa yajyanywe kwa muganga ariko kugeza n’ubu akaba abona ntacyo bitanga kuko ahabwa ubuvuzi bucagase.

Uyu mwangavu tutifuje gutangaza amazina ye, avuga ko ubuzima bwe bumeze nabi, agasaba ubuyobozi kumufasha kwivuza agakira kuko uko iminsi ihita ari ko arushaho kwangirika mu myanya myibarukiro. Ati “Mu myanya myibarukiro yanjye hakomeje kubora kandi maze umwaka wose nivuza kuko n’ubu nari mfite gahunda yo kujya kubagwa ariko ngezeyo [kuri CHUB] barambwira ngo ntahe bazantumaho.”

Umubyeyi w’uyu mwangavu, yavuze ko nyuma yo kwangizwa yatangiye kumuvuza kugeza n’ubu ariko byabateye ubukene ku buryo no kumubonera ibyo kurya bimugora, agasaba ubuyobozi kubagoboka.Ati “Ntabwo akira kuko n’ubu ari aho ntamenya igihe inkari zaziye, iyo agiye kwihagarika ni ukuzana uruvange rw’amashyira n’amaraso, ni ukwirirwa avirirana.”

“Reba nk’ubu maze umwaka nsa n’udahinga ndi umupfakazi, ubukene bumeze nabi nta kintu mfite cyo kumuha ango arye kuko n’ubusanzwe nari ntunzwe no guca inshuro. Ndasaba ubuyobozi kuntabara bakamumfasha kuko kumwitaho birangoye.”

Uyu mubyeyi usanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe avuga ko aho atuye atabanye neza n’imiryango y’abakekwaho guhohotera umukobwa we kuko bahora bamuhiga ngo yabafungishirije abana.

Izindi ngaruka guhohoterwa byamuteye harimo no kuva mu ishuri kuko kuri ubu ntago yiga.Umwe mu baganga bamukurikiranye utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yavuzeko akwiye kwitabwaho akavuzwa kuko kumutindana bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.

Ati “Kuriya bakomeza kumuha gahunda bakayihindura biterwa n’uko yivuriza kuri mituweli bigatuma asa n’uwirengagijwe. Icyakorwa ni uko yafashwa n’ubuyobozi akavurwa bamwishyuriye 100% cyangwa bakamujyana mu ivuriro ryigenga kuko uko atinda niko ikibazo gikomera, bashobora kuzasanga bisaba kumukuramo nyababyeyi cyangwa akarwara kanseri.”

Kankesha Annonciata Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ikibazo cy’uyu mwangavu bakizi, bityo bagiye gushaka uko yakwitabwaho agahabwa ubuvuzi bwuzuye ndetse n’imibereho ye n’umuryango we ikitabwaho.

Ati “Ni umwana umaze igihe kinini yarahohotewe ageze ku rwego atakibasha gukurikiranwa n’abaganga ba hano ku Bitaro bya Kabutare, yoherejwe kuri CHUB. Maze iminsi mvugana n’abaganga bamukurikirana kuko yarahohotewe yangizwa cyane imyanya myibarukiro.”

“Turi kuvugana ku buryo badukorera raporo hari umufatanyabikorwa uyishaka ku buryo yamwishingira tukamuvuza neza kugeza akize.”Uyu muyobozi yizeza ko bagiye no gushaka uko bafasha umuryango w’uyu mukobwa mu bijyanye n’imibereho.

Nyuma yo guhohoterwa k’uyu mwangavu, abakekwaho icyo cyaha bahise bacika ariko umwe aza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali muri 2020 undi na we afatirwa mu Karere ka Ngoma mu 2021. Kuri ubu bombi barafunze ariko ntabwo baraburana mu mizi, bityo umuryango we ukaba wifuza ko ubutabera bwakwihutishwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger