Amakuru

Huye : Umugabo w’imyaka 59 akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we

Umugabo w’imyaka 59 wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko asanzwe abereye sekuru akaba anasanzwe afite ubumuga bwo kutavuga neza.

Dosiye y’uyu mugabo ubu iri mu maboko y’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwamaze no kuyishyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki 27 Nyakanga 2021.

Bivugwa ko uriya musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze.

Nkuko Ubushinjacyaha bubivuga ngo uriya musaza ubwo yahitaga abazwa ibyo yariho akora, yemeye ko yari arimo gusambanya uwo mwana asanzwe abereye sekuru.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.

Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger