AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Huye: Polisi yafashe abari bafite ibihumbi Bitanu by’amadorali y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare yakoze igikorwa cyo gufata abasore babiri bari bagiye kuvunjira umuturage amadorari y’amiganano.

Abafashwe ni uwitwa Ngayaberura Theogene w’imyaka 27 na Gahamanyi Misago Emmanuel w’imyaka 41, uwa Gatatu  yacitse  arimo gushakishwa, aba bose bakaba bari baturutse mu mujyi wa Kigali ari naho batuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abapolisi bakorera mu karere ka Huye bari bamaranye iminsi amakuru ko hari abantu bava mu mujyi wa  Kigali bakaza mu karere ka Huye kuvunjira abantu mu madorali y’amiganano. Nibwo Polisi yateguye igikorwa cyo gufata abo bantu ifatanyije n’abaturage.

Yagize ati: “Kubera ko twari dufite amakuru y’abo bantu twashatse bamwe mu baturage bafite amakuru yizewe y’abo bantu tubasaba ko babahamagara bakaza kubavunjira. Barabahamagaye barabyemera ariko abo bambuzi banga kuza mu karere ka Huye bavugana ko bahurira mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko bemeranyije guhurira mu Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare. Ubwo  abapolisi bari bari kumwe n’abo baturage bagombaga kuvunjirwa, bakimara kwinjira mu nzu aho bagombaga guhererekanya ayo mafaranga n’amadorali  nibwo abapolisi bafashe uwitwa Gahamanyi Misago Emmanuel afite ibahasha (Envelop) irimo amadorali ibihumbi Bitanu, inoti 50 z’amadorali ijana y’amiganano (5000$).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye cyane abaturage bafashije Polisi gufata bariya banyabyaha, ariko anasaba abaturarwanda kwirinda abantu biyita ko bavunja amadorali mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati: “Ariya madorali twayasuzumye dusanga ni amahimbano, ikindi kandi ukurikije agaciro k’amadorali ntabwo byumvikana ukuntu bariya bantu bari bemeye gutanga ibihumbi bitanu  kuri Miliyoni imwe gusa y’amafaranga y’u Rwanda. Icyo nacyo kigaragaza ko amadorali yabo atari umwimerere. Turashimira abaturage badufashije gufata aba bantu ariko tunakangurira abaturarwanda kwitondera abantu nka bariya.”

Yagaragaje ko kwigana amafaranga bitesha agaciro k’ifaranga bityo bikagira  ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kikaba cyadindira mu iterambere. Yabibukije ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wigana amafaranga.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Aba basore uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.

Abagabo babiri bafatanwe ibhumbi bitanu by’amadolari y’amiganano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger