Amakuru

Huye: Abajura badatinya guterura inkono ku ziko no gupfumura inzu bahangayikishije abaturage

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo bahangayikishijwe n’abajura babapfumurira inzu, bakanaterura inkono ku mashyiga bakababwira ko uzabivuga bazamwica bamukase ururimi.

Akagari ka Bukomeye mu gasantere ko muri Ngara ni ko bivugwa ko kibasiwe cyane n’ubu bujura, aho abaturage bavuga ko bamwe muri abo babazengereje birirwa bakina urusimbi, abandi bazererana ibibando bacunga aho biba ku manywa y’ihangu batoboye inzu cyangwa baciye mu rihumye.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, abaturage barasaba ko aba bajura bakwiye gufatwa bagafungwa kuko aribwo, bagira amahoro kuko ubu ntamuntu ugitarabuka.

Abaturage bavuga ko hakozwe umukwabu wo guta muri yombi aba bajura, byabaha umutekano, wo kuba banajya gukora indi mirimo kuko ngo ubu ntawe ukiva mu rugo atinya ko yasanga bamwibye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko mu nama y’umutekano bakora buri munsi iki kibazo batari bakakibagejejeho, ariko bagiye kugikurikirana.

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger