AmakuruImyidagaduro

Humble Jizzo witegura ubukwe yatembereje sebukwe we Pariki y’Akagera ( +Amafoto)

Humble Jizzo umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya Urban Boys kuri ubu yetegura ubukwe buteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Uyu muhanzi mu rwego rwo kwakira neza abo  mu muryango w’umugore batangiye kuza mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2018, yabatembereje Pariki y’Akagera abereka ibyiza nyaburanga biri muri iyi Pariki y’Igihugu.

Manzi James uzwi cyane nka Humble Jizzo ari mu bihe byiza n’umuryango  agiye gushakamo, Humble nyuma yo kwakira sebukwe  n’abandi yabatemberaje muri Pariki y’Akagera amwereka urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo.

Humble Jizzo na Amy Blauman bagiye kubana nyuma y’imyaka ine bakundana, banafitanye umwana w’umukobwa bibarutse ku waa 23 Gashyantare 2018. Aba bombi bazatura mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama.

Humble Jizzo aherutse gutangaza ko ubukwe bwe burimo ibice bitatu, aho hazabanza gusaba no gukwa ngo bizakorwa mu buryo bwa gakondo y’u Rwanda nubwo umugore we avuka muri Amerika, nyuma ngo hakurikireho gahunda yo gusezerana ndetse no kwiyakira ku bazaba batashye ubu bukwe.

Humble Jizzo afata amafoto y’urwibutso muri Pariki y’Akagera

Humble Jizzo na Sebukwe we batembera Pariki y’Akagera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger