Imyidagaduro

Humble Jizzo wibereye muri Amerika yageze no kwa Donald Trump

Manzi James [Humble Jizzo] wajyanye n’umufasha we muri Amerika, akomeje gutembera iki gihugu yahoze yifuza gutemberamo akarusho nuko yishimiye kuba yageze kwa Donald Trump.

Mu mugoroba wo kuya 15 ukuboza 2017, nibwo Humble Jizzo yahagurutse i kigali yerekeza muri Amerika, yerekeje muri Washington icyakora mbere yo kugerayo yabanje kumara iminsi ibiri i New York kuko yumvaga afite amatsiko yo kubona uyu mujyi atari yari yagakandagirayemo na rimwe.

Akigera yo yahise ajya gutembera birumvikana maze agera no kunzu y’umukuru w’igihugu cy’Amerika Donald Trump, uyu musore n’ibyishimo byinshi yatangaje ko atari kuhava adafashe agafoto dore ko yanahise agashyira kuri Instagram ye agaragara ko yishimiye kuba ageze k’unzu ya Trump yitwa Trump International Hotel and Tower.

Humble Jizzo ari kunzu ya Trump

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye kurira rutema ikirere, Humble Jizzo yabwiye itangazamakuru  ko ajyanywe n’impamvu ebyiri, iya mbere ngo ni uko aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, icya kabiri ni uko agiye guhura n’umuryango w’umufasha we cyane ko n’igihe umugore we amaze mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura n’umuryango wa Humble Jizzo.

Humble Jizzo na Amy Blauman wanamujyanye muri Amerika   bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Ntako batamugize, bumvise ibyifuzo bye, uwo mujyi ureba ni New York Yari yizihiwe na Snacks Kutiga biragatsindwa, yagezeyo ubuzima burakomeza dore agiye gucuranga Piano, arayizi c?
Twitter
WhatsApp
FbMessenger