ImyidagaduroUrukundo

Humble Jizzo n’umugore we berekeje i Rubavu kwizihiza isabukuru y’iminsi 100 y’umwana wabo-AMAFOTO

Humble Jizzo n’umugore we ndetse n’umwana wabo w’imfura bari i Rubavu aho bagiye kwizihiza isabukuru y’iminsi ijana umwana wabo amaze avutse.

Tariki 23 Gashyantare 2018  nibwo Humble Jizzo n’umufasha we w’umunyamerikakazi Amy Blauman bibarutse umwana wabo w’imfura, uyu mwana yavukiye muri Amerika.  Kuri ubu uyu muryango uri kubarizwa mu karere ka Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana ishize bibarutse imfura yabo.

Ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 ni bwo Humble Jizzo n’umufasha we ndetse n’umwana wabo berekeje mu mujyi wa Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana umwana wabo amara avutse. Humble Jizzo yatangaje ko yajyanye n’umuryango we kuruhuka ndetse no gutembera bishimira iminsi ijana ishize bibarutse umwana wabo.

Humble Jizzo ni umuhanzi ukomeye ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys akaba yaragiye mu karere ka Rubavu mu gihe nta minsi ishize iri tsinda rishyize hanze indirimbo iri kubica bigacika bise ‘Ntakibazo’ bakoranye na Bruce Melody ndetse na Riderman. Kuri ubu hari amakuru avuga ko Humble Jizzo ashobora gukora ubukwe n’umufasha we mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 cyane ko bagombaga kubukora mu mpera za 2017 ntibibe kuko biteguraga kubyara.

Umuryango wa Humble Jizzo wibereye i Gisenyi

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger