AmakuruImyidagaduro

Humble Jizzo na Nizzo bihanangirije Safi wabasize nyuma y’amagambo aherutse gutangaza

Humble Jizzo na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boyz bihanangirije Safi wahoze muri iri tsinda nyuma akarivamo agakora muzika ku giti cye, maze bamusaba kujya avuga azigama bitewe nuko aherutse gutangaza ko aticuza kuba yaravuye muri iri tsinda ngo kuko ntacyo bari bamumariye.

Ibi bibaye nyuma y’igihe Safi Madiba avuye mu itsinda rya Urban Boyz agatangira umuziki ku giti cye,  mu kiganiro Samade detante gica kuri Radiyo Rwanda cyabaye  ku wa 19 Gicurasi Safi Madiba  yatangaje ko imyaka yamaze muri urban boyz ntacyo yamumariye.

Urban boyz  basa nabababaye cyane bagarutse ku byo Safi yavuze avuga ko imyaka yose irenga icumi yamaze muri iri tsinda ntacyo ryamumariye ko ubundi  mu myaka ibiri yakagombye kuba yararivuyemo. Humble Jizzo asubiza umufana wari ubajije kuri Radio niba bakwakira Safi aramutse abasabye kugaruka muri Urban Boyz,  yavuze ko uyu mufana yari kubanza kumva ibyo Safi atangaza kuri iri tsinda.

Humble jizzo ati: ”Ikibazo rero niba bakurikira ibiganiro bye (interview)  ntabwo ibyo twabitindaho ngo agarutse, kuri njye biragoye kuko mu biganiro bye avuga ko Urban Boyz ntacyo yigeze imumarira, ikibazo cy’umufana rero yakagobye kumva iyo mvugo yuwo nguwo avuga, twebwe ntakibazo kuko ndacyitwa Humble wo muri Urban boyz kandi nawe kuba yitwa kuriya […. ] bari bazi irindi zina afite ritari ririya,  rero nitujya tuvuga tujye tuvuga tuzigama  ”

Nizzo Kaboss akimara kumva ibyo yahise yunganira mugenzi we Humble bagifatanyije urugamba rwo gukomeza Urban Boyz, we yabigereranyije nko kuva mu gihugu wagera hanze ukihakana icyo gihugu wavuyemo.

Yagize ati :“Uri Umunyarwanda ugiye mu kindi gihugu ukaba nkuwibagiwe u Rwanda”, Humble yahise yunganira mugenzi we agira ati: “Ni ukuvuga kwibagirwa identity(ibikuranga) , uyu munsi ibyo avuga byose, ntibavuga Safi gusa bavuga Safi wo muri Urban Boyz bivuze ko hari identity (ibumuranga) afite we avuga ko ntacyo yamumariye , niba anashaka kuyikuraho ntibishoboka.”

Nizzo muri iki kiganiro na Radio Rwanda yongeyeho ko ibi Safi yakoze ari ugusugura abafana bamumenye kubera Urban Boyz.

Yagize ati :“ Mbere ya byose  ibyo ni nko gusuzugura abafana“ .

Humble na Nizzo bagaruka kuri Album(Album) ya Safi “Back to real Life [Garuka mu buzima nyabwo] ” agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere  basesenguye izina yayise maze basanga ari ukugaruka mu mwaka wa 2007 ubwo yari akiri muri Urban Boyz.

Humble Jizzo yagize  ati: “Ubundi tugiye mu buzima cyangwa back to life nkuko numvise ngo ni Back to real Life ntuza[Album]  ye ngo niko yayise , niba ushaka kubona back to life kurura ifoto ye yo muri 2007  noneho urebe  uwo muntu bavuga back to life uwo ari we . Kandi noneho ahantu biri gutera urujijo  (confusing) nasubira back to life arasubira aho yahoze kandi umusingi ariho ubu ni uwa Urban Boyz.”

Safi Madiba yasezeye muri Urban Boyz byeruye mu kwezi ku  Ugushyingo 2017, yiyemeje gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga ahera ku ndirimbo yise “Got It” yakoranye na Meddy,  “Kimwe Kimwe” yakoze wenyine ,Fine yakoranye na Rayvanny ,My Hero ,Nisamehe yakoranye na Rider Man. Urban Boyz nyuma yaho  Safi aviriyemo bakoze indirimbo nka Mfumbata, Kigali Love, Ntakibazo bakoranye na Bruce Melody na Rider Man.

Safi Madiba uvuga ko Imyaka yamaze muri Urban Boyz ntacyo yamumariye
Humble Jizzo na Nizzo Kaboss basigaye bagize itsinda rya Urban Boyz batemera nagato ibyo Safi yavuze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger