Amakuru ashushyeImyidagaduro

Humble Gizzo ubarizwa muri Amerika, yamaze kugera kuri kimwe muri bibiri by’ingenzi byamujyanyeyo-Amafoto

Ku mugoroba wo kuwa  15 Ukuboza 2017, nibwo Humble Gizzo ubusanzwe witwa Manzi James yafashe rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri leta ya Washington mu mujyi  wa Wenatchee ndetse akaba yaranajyanye  n’umukunzi we ukomoka muri Amerika witwa Anny Blauman.

Humble Gizzo aha yarikumwe n’muryango wose wa Anny Blauman

Uyu musore wasezeye abakunzi ba Urban Boys muri rusange ndetse akanabizeza ko atazatinda iyo yagiye dore ko azamarayo ukwezi n’igice ,bimwe mu byamujyanye harimo kuba umukunzi we yaragiye kwibaruka imfura yabo ndetse no kwerekanwa mu muryango w’umukobwa nkuko nawe yabigenjeje yerekana Anny iwabo mu rugo,kuri ubu rero muri bibiri by’ingenzi byajyanye Humble muri Amerika yamaze gutera intambwe ya mbere  yerekanwa n’umukunzi anababwira ko Humble Jizzo ariwe mugabo wa Anny.

Sebukwe wa Humble Gizzo hamwe n’umugore we

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo bwite,Humble Gizzo yahuye nabo mu muryango wa Anny Blauman aribo Sebukwe,Nyirabukwe tutibagiwe na Baramu be aha ahita aboneraho no kwerekana ibyishimo yatewe no guhura na babyeyi ba Anny bwa mbere nyuma y’imyaka itatu bakundana,twabibutsa ko aba bombi bateganyaga gukora ubukwe muri uku kwezi k’ukuboza 2017 ariko baza kubisubika kugira ngo umugore we abanze abyare.

Humble Gizzo ntiyorohewe nu bukonje
Twitter
WhatsApp
FbMessenger