Imyidagaduro

Hip Hop injyana itagabura yatewe umugongo n’abayikoraga , reba icyo babivugaho

Benshi mu bakunda injyana  ya Hip Hop bavuga ko ugereranije no mu minsi yashize , uyu  munsi umuvuduko wayo wasubiye inyuma ku buryo bugaragara , abahanzi batandukanye bakoraga iyi njyana ntibavuga rumwe kuribi bikomeje gutangazwa .

Mu mwaka wa 1997 nibwo Mahoni Boni yabimburiye abandi bahanzi atangira gukora injyana ya Hip Hop itari imenyerewe, yakiriwe neza n’abanyarwanda batari bake ndetse ibihangano bye bikundwa ku rwego rwo hejuru ku buryo kugeza na nubu afatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Hip Hop nyarwanda.

Uyu muhanzi wakanyujijeho yaje kugera igihe aburirwa irengero muriyi njyana kubera kwerekeza i Bwotamasimbi agatangira gukora ibindi ntiyumvikane cyane mu muziki.

Abafatwa nk’abacunguzi ba Hip Hop baje mu  mwaka wa 2008 , izina Tuff Gangz ritangira gucengera mu mitwe ya benshi bitewe n’injyana iri tsinda ryari rigizwe n’abasore batanu [ Bull Dogg, P-fla, Green P, Jay Polly na  Fireman] ryazanye itari imenyerewe baza bahindura uburyo abari bazi Hip Hop nyarwanda bayumvishemo Mahoni Boni akigezweho , baje bikoreye umuba w’ubutumwa ndetse bakirwa na benshi , barishimirwa kubera amagambo aganjemo ubutumwa yari mu ndirimbo zabo.

Aba basore bafatwa nk’ibuye ry’ifatizo mu mpinduramatwara y’injyana ya Hip Hop mu Rwanda yazanjywe na Mahoni Boni akaza kuzima, barakomeje batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’ubuzima duhura nabwo bwa buri munsi. Ndetse bituma bakundisha benshi iyi njyana, byanatumye itangira kuyobokwa na benshi  batangira kuyiririmba iba ngari cyane.

Igihe cyaje kugera iri tsinda riratatana[rirasenyuka] ndetse na bamwe mu bari baje bagana umujyo wo gukora Hip Hop barimo Riderman, Oda Paccy , Jay C , Amag The Black n’abandi batandukanye baburirwa irengero abandi batangira kwiririmbira mu buryo bwa Afro Beat.

Ibi ntibyashimishije abafana bakundaga ubutumwa bwari mu njyana ya Hip Hop bwari bwiganjemo ubuhumuriza abadafite kirengera ndetse no kuvugira abababaye.

N’ubwo hari abatsimbaraye kuriyi njyana , gutandukana kwa Tuff Gangs ni kimwe mu bifatwa nk’igihombo gikomeye cyagizwe n’abakunzi ba Hip Hop. Green P we ntiyemeranya n’abavuga ko injyana yazimye kuko avuga ko hari byinshi yagiye akora biri mu mujyo wo gutanga ubutumwa nk’ubwo yatangaga agitangira.

Kimwe mu byo abahanzi batandukanye bakoraga iyi njyana bakayivamo  bakajya kwikorera iz’ibyinitse bahurizaho, bavuga ko bagiye gushaka ahantu hari isoko rigari kuko kugeza ubu abakunzi b’injyana ya Hip Hop nta mafaranga bagira ari nabyo byatumye basa nkabayitera umugongo.

Bamwe baganira n’itangazamakuru ntibatinye kwerura ngo bavuge ko bagiye bakora izindi njyana kugira ngo bagwize ifaranga , ubundi bagaruke batyaye baje gutanga ubutumwa kuko nta maramuko bagirira mu gukora Hip Hop mu Rwanda.

Aba bahanzi bavuga ko gukora Hip Hop ntaho byageza umuntu akaba ariyo mpamvu nyamukuru bakomeje kwigira gukora izindi njyana, bavuga ko nta muhanzi ukora Hip Hop nyayo mu Rwanda wakora igitaramo yishyuza amafaranga ibihumbi 10 ngo abone abitabira mu gihe abakora izindi njyana babikora abantu bagakubita bakuzura.

Bamwe wumva barafashe umwanzuro wo kuvanga injyana abandi bakaba barahisemo kubanza gukorera amafaranga nyuma bakazagaruka bagakora Hip Hop.

Twasoza iyi nkuru twibaza ese wowew urumva ari iki cyakorwa ngo iyi njya yongere yumvikane cyane mu Rwanda ariko inatunge abayikora ?

Image result for oda paccy 2017
Oda Paccy avuga ko Hip Hop itagabura ku buryo yatunga umuhanzi uyikora akaba yagera ku rundi rwego
Itsinda rya Tuff Gangs ryacengejemo benshi amatwara ya Hip Hop rikaza gutandukana Amag The Black yavuze ko agiye kugaruka muri Hip Hop kubera ko amafaranga yashakaga yayaboney gusa azayikora nk’umuntu uyikunda nta maramuko ayitezeho
Image result for riderman 2017
Riderman utemeranya nabavuga ko Hip Hop yazimye
Mahoni Boni wabimburiye abandi bakora Hip Hop  mu Rwanda
Image result for mahoni boni
Diplomat ufatwa nk’umwe mu bari bakomeye batakigaragara ku ruhando rw’abakora Hip Hop
Twitter
WhatsApp
FbMessenger