AmakuruImikino

Herve Rugwiro yasabiwe gufungwa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwumvise ikirego cy’Ubushinjacyaha buregamo umukinnyi wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, aho aregwa kwambuka umupaka akoresheje inyandiko mpimbano no kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko.

Rugwiro Hervé yafatiwe ku mupaka wa Petite barrière i Rubavu tariki ya 17 Ukuboza avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuka agana mu Rwanda.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe kinini.

Yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwabo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na we ubwe (umunyamategeko) bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Urukiko rwatangaje ko gusomerwa ari kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, hemezwa niba Rugwiro afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa.

Rugwiro Hervé ni umukinnyi wa Rayon Sports guhera muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger