AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Herve Rugwiro na Haruna Niyonzima muri 11 Mashami yiyambaje imbere ya Taifa Stars

Mashami Vincent n’abungiriza be mu kipe y’igihugu Amavubi, bamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 babanza mu kibuga Amavubi akina umukino wa gicuti na Taifa Stars ya Tanzania.

Ni umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyri z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Amakipe yombi araba yitegura imikino yo gushaka itike ya CHAN afite mu mpera z’iki cyumweru, aho Tanzania iza kuba yitegura Sudani, mu gihe Amavubi y’u Rwanda aza kuba yitegura umukino wo kwishyura agomba guhuriramo na The Warriors ya Ethiopia.

Abakinnyi babanza mu kibuga ni abamenyerewe mu kipe y’iguhugu ya CHAN, uretse myugariro Herve Rugwiro wa Rayon Sports wafashe umwanya wa Nsabimana Aimable wa Police FC.

Byiyongereyemo kandi ba rutahizamu Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge basanzwe ari abayobozi b’ikipe y’igihugu Amavubi nkuru, cyo kimwe na Kapiteni Haruna Niyonzima utarakiniye Amavubi imikino ibiri aheruka gukina kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Abakinnyi 11 Mashami aza kwiyambaza imbere ya Taifa Stars.

Umuzamu: Kimenyi Yves

Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Manzi Thierry

Abakina hagati: Imran Nshimiyimana, Niyonzima Olivier Seif, Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna

Ba Rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques

Twitter
WhatsApp
FbMessenger