AmakuruImikino

Henrikh Mkhitaryan ntazakina umukino wanyuma wa Europa League

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Arsenal wayikiniye imikino 11 mu mikino ya Europa League ntagikinnye umukino wa nyuma w’iyi kipe uzayihuza na Chelsea ku wa 29 Gicurasi.

Impamvu yashyizwe ahagaragara izatuma uyu mukinnyi w’imyaka 30 ukomoka muri Armenia atazagaragara muri uyu mukino ni uyu mutekano we utizewe  muri Azerbaijan hazabera uyu mukino.

Ibibazo bya politiki bimaze igihe byumvikana hagati ya Azerbaijan na Armenia, byatumye Mkhitaryan adakina imikino yose iyi kipe yakiniye mu gihugu cya Azerbaijan.

Arsenal yavuze ko yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi UEFA, ivuga ko ifitiye impungenge iki kibazo. cyane ko Mkhitaryan yabafashije cyane mu rugendo rwo kugera ku mukino wa nyuma, ko kumubura ari igihombo gikomeye.

UEFA yasubije iyi kipe ibizeza umutekano uhagije mu gihugu cya Azerbaijan , gusa nabo bubaha icyemezo cy’umukinnyi niba atazajyana n’ikipe yose muri rusangem, Ishyirahamwe  ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu The Azerbaijan FA (AFFA) rivuga rwababajwe n’icyemezo Mkhitaryan yafashe mugihe ryatanze ibishoboka byose bijyanye n’umutekano we ndetse n’ikipe kubufatanye na UEFA.

Mkhitaryan nawe ubwe avuga ko ari igihombo gikomeye kuba yarakinnye imikono yose ya Europa League  ari kumwe n’ikipe ye akaba atagiye kuzajyana nayo gukina umukino wanyuma kandi nta mvune cyangwa uburwayi afite .

Ku itangazo ryashyizwe ho ku rubuga rwa internet Arsenal rivuga lo  iyi kipe yagerageje uburyo bushoboka bwose ngo barebe niba  Mkhitaryan yashobora gukina uyu mukino, ariko nyuma yo kuganira n’umuryango w’uyu mukinnyi, impande zombi zemeranyije ko byaba byiza Henrikh Mkhitaryan atitabiriye uyu mukino.

Arsenal  ibabajwe bikomeye n’uko Henrikh Mkhitaryan atajyana na bagenzi be i Baku muri Azerbaija kubera ibibazo bya Politike biri hagati ya Azerbaijan na Armenia ( Igihugu Mkhitaryan akomokamo)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger