AmakuruImikino

Hemejwe isaha Bugesera na Rayon Sports zizakiniraho nyuma y’impaka ndende

Mu nama yahuje abayobozi ku ruhande rw’ikipe ya Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa gatanu, hanzuwe ko umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ugomba guhuza amakipe yombi uzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Rayon Sports ni yo izaba yakiriye Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ferwafa na Rayon Sports bari bifuje ko uyu mukino wakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa Bugesera FC yamaganira kure iki kifuzo isaba ko uyu mukino wakinwa saa cyenda z’igicamunsi.

Ni mu itangazo rigenewe abvanyamakuru iyi kipe y’i Nyamata yasohoye ejo ku wa kane. Iri tangazo ryavugaga ko Bugesera FC yamaganye icyemezo cya Ferwafa cyo kwimura amasaha y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waruteganyijwe kuba kuwa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 saa 15:00, ariko ukaba wimuriwe kuri iyo tariki saa 18:00.

Ubuyobozi bwa Bugesera kandi bwasabaga ko Ferwafa yatanga ubusobanuro ku mpamvu yahisemo kwimura amasaha y’uriya mukino, byakunda impande zombi zikaba zaganira ku kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo ku kicaro cya Ferwafa i Remera habereye inama yahuje ubuyobozi bw’amakipe ya Rayon Sports na Bugesera ndetse n’ubwa Ferwafa, birangira hanzuwe ko uyu mukino uzakinwa ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Ni inama yamaze amasaha atatu.

Aya makuru yemejwe n’abayobozi ku ruhande rw’amakipe yombi, mu kiganiro na Funclub.rw.

Munyakazi Sadatte uyobora Rayon Sports yagize ati” Umukino uzaba ku i saa 18H00 nk’uko twari twanditse tubyifuza. Twaganiriye neza n’abayobozi ba FERWAFA n’ikipe ya Bugesera FC, twerekana ko impamvu twifuza ko umukino wakwimurwa ari ukugira ngo abafana bazaze ari benshi.”

” Twaganiriye bibanza kugorana ku mpande zombi, ariko bisozwa hemeranyijwe ko umukino waguma kuri ayo masaha, Bugesera FC yabyemeye.”

Perezida wa Bugesera Gahigi Jean Claude na we yahamije aya makuru.

Ati” Inama igenze neza inafata umwanzuro twemeranyijeho twese. Icyo twari twanze ni uko umukino mbere bari bafashe umwanzuro batabanje kutumenyesha, bagahindura amasaha umukino wari uteganyijweho.”

” Twaganiriye rero batwereka impamvu umukino wari wimuwe, tubonye koko ari ibintu byumvikana, twemera ko umukino wazaba saa 18H00.”

Aya makipe yombi agiye guhura Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi, mu gihe Bugesera iri ku mwanya wa cyenda n’amanota atatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger