Amakuru ashushye

Hazaba ibura ryumuriro ku wa gatandatu mu turere 4 two muntara y’amajyepfo

Ku wa gatandatu tariki ya 28 ukwakira 2017 uhera isaha ya sa mbiri kugera sa tanu (8:00 na 11:00) hazaba ibura ryumuriro mu turere 3 tugize intara y’amajyepfo kubera ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’amashanyarazi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG Kiramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa gatandatu hazabura umuriro mu turere twsa Ruhango , Nyanza ,Gisagara na gace gato ka Huye kubera ibikorwa byo gusana umuyoboro wamashanyarazi uringaniye wa 30KV wa Butare uhuza utwo turere twavuzwe haruguru .

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga zamashanyarazi kuberako umuriro ushobora kugaruka mbere yamasaha yavuzwe haruguru.

Ubuyobozi bwikigo cyigihugu bushinzwe gukwirakwiza ingufu burabako abafatabuguzi babo babihanganira kwibura ryumuriro rizabaho igihe bazaba hasanwa uwo muyoboro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger