AmakuruInkuru z'amahanga

Havumbuwe ubundi bwoko bushya bwa dinezoro (dinosaur)

Abahanga mu bisigaramatongo bavuze bavuze ko  havumbuwe ubwoko bubiri bwa za Dinezoro  (dinosaur), bivugwa ko bishoboka ko zabaye mu majyepfo y’Ubwongereza mu myaka miliyoni 125 ishize, ryatumye hungukwa ubumenyi bushya kuri izi nyamaswa

Aba bashakshats bavuga ko imwe muri izo nyamaswa zirya izindi nyamaswa ari nk'”uruyongoyongo rw’inkazi”, bagereranya uguhiga kwayo n’iyo nyoni y’inkazi irya izindi nyamaswa nk’amafi.

Ibisigazwa by’izo dinosaurs zifite amano atatu byabonetse ku mwaro wo ku kirwa

cya Isle of Wight.

Ubwoko bwa mbere – bwiswe Ceratosuchops inferodios – bwa za dinezoro bwavuzwe ko ari nk'”ingona y’amahembe ifite mu maso h’uruyongoyongo rw’inkazi”.

Izo nyamaswa zari izo mu muryango wa spinosaurid kandi byibazwa ko zari zifite uburebure bwa metero 9 n’amagufa yo mu mutwe areshya na metero imwe.

Ibyo bisigazwa byazo, bigizwe n’amagufa agera hafi kuri 50, byafashe imyaka myinshi ngo bitahurwe.

N’amahembe magufi hamwe n’ibiheri mu maso, iryo zina ryayo rinakomoza ku kuntu iyo nyamaswa ihiga izindi nyamaswa nkuko uruyongoyongo rubigenza.

Ubundi bwoko bwa kabiri bwabonwe  bwiswe Riparovenator milnerae, bivuze “Milner’s riverbank hunter” (umuhigi wa Milner uhigira ku nkombe y’umugezi, ugenekereje mu Kinyarwanda), mu guha icyubahiro Umwongerezakazi Angela Milner wari inzobere mu bisigaramatongo, wapfuye mu kwezi kwa munanikwa 2021.

Abakusanya ibisigazwa, mbere bari babonye ibice by’amagufa yo mu mutwe abiri, nyuma itsinda ryo mu nzu ndangamurage kuri dinosaurs yo kuri icyo kirwa, izwi nka Dinosaur Isle Museum, riza gutahura igice kinini cy’umurizo.

Bibaye nyuma yuko igikanka cya nyuma cyo mu muryango wa spinosaurid, cyari icya dinosaur yitwa Baryonyx, cyari cyavumbuwe mu 1983 mu kirombe cyo mu karere ka Surrey mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza.

Kuva icyo gihe hari haragiye havumburwa gusa igufa rimwe rimwe n’amenyo atandukanye.

Ubwo bushakashatsi bwanaciye amarenga y’ukuntu spinosaurids zishobora kuba zarabonetse bwa mbere i Burayi, mbere yuko zikwirakwira ku mugabane w’Aziya, Afurika no muri Amerika y’epfo.

Ayo magufa hafi 50 azamurikwa mu nzu ndangamurage kuri dinosaurs ya Dinosaur Isle Museum i Sandown mu Bwongereza.

Ibisigazwa by’izo dinosaurs zifite amano atatu byabonetse ku mwaro wo ku kirwa cya Isle of Wight.
Kimwe mu bisigazwa bwabonywe mu Bwongereza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger