AmakuruAmakuru ashushye

Hatawe muri yombi abasirikare babiri b’U Rwanda bakekwaho guhohotera abaturage

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuzeko ko cyataye muri yombi  abasirikare babiri bashinjwa imyitwarire doreko bakekwaho guhohotera abaturage  mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amakuru ava mu itangazo rya’ashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko aba basirikare bafunzwe ku wa 10 Kamena, ndetse abahohotewe bazahabwa ubutabera ndetse ko “iburanisha rizabera mu ruhame aho ibyaha bakekwaho byakorewe”.

Igisirikare cyakomeje kivuga ko kitihanganira ikintu icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’indagagaciro zayo ku bakigize, aho ubutabera, umutekano, ndetse no gufasha umuryango arizo inshingano zabo  z’ingenzi.

Aba basirikare bashinjwa ko bagiye muri uyu mudugudu bagakinguza abaturage uwanze gukingura bakamukubita ndetse ko hari n’umugabo bakubise mu buryo bukomeye akangirika umungongo n’intoki.

Aba bakekwa kandi Hari amakuru avugako baba baranasambanyije kumbaraga abakobwa.

Itabwa muri yombi ryaba basirikare rije rikurikira itabwa muri yombi ry’abandi basirikari batanu nabo bari kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kubera ibyaha bakurikiranweho byo guhohotera abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger