AmakuruImyidagaduro

Hatangajwe undi muhanzi uzafatanya na The Ben muri East African Party

Nyuma yo gutangaza ko The Ben ari umwe mu bahanzi barindwi bazaririmba mu gitaramo cya East African Party, King James bakunze kwita umwami w’imitoma yatangajwe nk’umuhanzi wa kabiri uzaririmba muri iki gitaramo.

Aba bahanzi batangajwe  nyuma y”uko hari hashize iminsi hatangajwe ko umunya-Nigeria Wizkid ari we uzatumirwa muri iki gitaramo ngarukamwaka ariko East African Party yahise ibyamaganira kure ivuga ko ari ibihuha.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2020 , saa kumi imiryango izaba ifunguye ndetse kwinjira ni 3 000 RWF ahasanzwe ku bazagura amatike kare na 5 000 RWF ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo.

Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10 000 RWF ku bazagura amatike kare na 15 000 RWF ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo, muri VVIP ni 15 000 RWF ku bazagura amatike kare na 20 000 RWF ku bazagurira amatike ku muryango. Abashaka amatike bayasanga kuri Kigali Arena i Remera .

Abandi bahanzi batanu bazaririmbamo bazagenda bamenyekana umunsi ku munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger