AmakuruAmakuru ashushye

Hatangajwe imikorere ya robo zizifashishwa kwita ku barwayi ba Coronavirus

Rumuri, Icyizere, Akazuba, Ngabo na Mwiza, niyo mazina ya robots Minisiteri y’Ubuzima igiye kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, mu buryo abanduye bakomeza guhabwa serivisi bakeneye hizewe ko badashobora kugira uwo banduza mu babitaho.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwiyongera ku bundi u Rwanda rurimo kwifashisha mu rwego rw’ubuvuzi, nko gukoresha indege nto za drones mu kugeza amaraso ahabwa indembe mu bitaro bitandukanye, kuzifashisha mu gutera imiti yica imibu itera malaria no gutanga amakuru ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye itangazamakuru ko izi robots zizunganira abakora mu rwego rw’ubuzima mu bijyanye no kuvura abanduye Coronavirus by’umwihariko.

Yagize ati “Tubikoresha kugira ngo byunganire abakozi bo kwa muganga, dufite robot izajya ipima ibipimo by’ibanze nk’umuriro, uko umuntu ahumeka, ushobora kuyiha porogaramu yo gufata umuvuduko w’amaraso, mbese muri rusange ni igikoresho gishobora kunganira abakozi bo kwa muganga bita ku barwayi banduye.”

Yavuze ko nko mu bihugu bitandukanye, hari aho bagiye babura abakozi bita ku barwayi ba Coronavirus, ku buryo u Rwanda rwahisemo ko mu igenamigambi hashyirwamo kwifashisha ibikoresho byakunganira abakozi basanzwe kwa muganga, nko mu gihe zifata ibipimo, umuganga cyangwa umuforomo abe akora ibindi bituma“umurwayi afatwa neza kurushaho.”

Dr Ngamije yakomeje ati “Hari izindi zizajya zigemura zikageza n’amafunguro mu barwayi bitabaye ngombwa umukozi, [zunganire] babandi bakora muri za hotel cyangwa kwa muganga tubatangaho amafaranga kugira ngo bajye kugemurira ibiryo bantu tuba twacumbikiye.”

“Ibyo byose ni ibituma tworoshya ibikorerwa abarwayi dufite, bishobora kujya binatanga n’ibisubizo by’ibizamini, nabyo bigatuma abarwayi dufite tubaha ibisubizo vuba tutagombye gutegereza ko muganga cyangwa umuforomo aboneka mu kujya gutanga ibyo bisubizo.”

Abantu ntibakwiye kudohoka mu kubahiriza amabwiriza

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko mu gihe abantu binjira muri weekend ya mbere nyuma y’iminsi isaga 40 bari bamaze batava mu ngo, nta we ukwiye kugaragaza imyitwarire imwongerera ibyago byo kwandura Coronavirus.

Ati “Hari abashobora kwihisha bakajya mu ngo z’abantu bakahatinda, bakahagorobereza bakageza mu gitondo bacungana n’irondo cyangwa abashinzwe umutekano muri ya masaha tuzi ya mbere ya saa kumi n’imwe, ibyo ni ibintu bidakwiriye gukorwa.”

“Dukwiriye kubyamagana kuko abaza kujya muri izo gahunda, bagiye gusura bagenzi babo, ubwo bataramye ariko bari kunywa, barya, ikiza gukurikira ni uko nta we uza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda, ntawe uba azi rero uwo aza kuhahurira na we aho avuye n’ubwandu ashobora kuba afite, ni intandaro yatuma iyi ndwara ikwirakwira.”

Minisitiri Ngamije avuga ko ari ngombwa ko abantu bakomeza guhuza imbaraga kuko bakomeje kubahiriza amabwiriza nta kabuza u Rwanda ruzatsinda iki cyorezo, ariko habayeho kwirara gato, byafata indi ntera.

Yavuze ko mu mahanga icyorezo gikomeje kwica abantu, ku buryo abaturarwanda badakwiriye gutegereza ko kigira abo gihitana ngo babone kwemera ko gikaze.

Ati “Ahubwo imibare ibaye mibi, n’ingamba zafashwe zo kugira ibirekurwa zakongera zigasubirwamo, hagafatwa izindi ngamba zikaze. Ni ukuvuga rero ko abantu bakwiye gushyira mu gaciro, bakirinda icyatuma imibare yacu iba mibi, haboneka abantu benshi banduye, ahubwo tukagenda tubagabanya buhoro buhoro, abarwaye bagakira, kugeza igihe icyorezo kizarangira.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho, kuko umuntu wambara agapfukamunwa acungana n’inzego z’umutekano aba ashyira ubuzima bwe n’ubw’undi mu kaga, biryo ashobora no kubihanirwa.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi barenze miliyoni enye, abamaze gupfa ni ibihumbi 276, mu gihe abakize ari miliyoni 1.3. Mu Rwanda hamaze kwandura abantu 273, abakize ni 136 mu gihe nta n’umwe uritaba Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger