AmakuruImikino

Hatangajwe igihe Shampiyona y’u Rwanda izagarukana abafana ku bibuga

Mu gihe hashize hafi amezi 18 umupira w’amaguru mu Rwanda ukinwa nta bafana bahari kubera kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Korona, aho haba mu cyiciro cya kabiri mu bagabo, ikiciro cya mbere,n’ikipe y’igihugu, imikino yabaga ibibuga bifunze nta bafana bemerewe kwinjira.

Rayon Sports ishobora kongera kubona umurindi w’ abafana bayo ku kibuga, mugihe ikipe ya APR FC  yo imaze gutwara ibikombe bibiri  bya Shampiyona nta bafana bahari

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021/22, biteganyijwe ko izatangira tariki 16 Ukwakira 2021 ikinwe mu buryo busanzwe bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyize hanze bimwe mu byavuye mu nama y’abaminisitiri, yateranye tariki 21 Nzeri 2021, aho ubu amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ndetse n’andi mashyirahamwe, yemerewe kongera kwakira abafana ku bibuga mu gihe yaba abisabiye uburenganzira.

Muri iri tangazo minisiteri yashyize ahagaragara yagaragaje bimwe mu bisabwa ngo umufana yinjire ku kibuga birimo  kuba Umufana yarikingije Covid-19, ndetse akerekana icyemezo cy’uko nta Covid-19 arwaye kandi icyo kemezo kikaba ari icya vuba.

Ishyirahamwe rigomba gusaba ndetse no kwerekana uburyo buhamye bwo kwirinda Covid-19 ku kibuga, kugira ngo ryemererwe kwakira abafana ku mikino.

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ndetse na Basketball niyo mashyirahamwe yamaze kwemererwa kwakira abafana ku bibuga aho mu mikino yabo yaberaga muri Kigali  Arena abafana kugira ngo binjire ku kibuga berekanaga icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 ndetse n’igice cya mbere cy’urukingo .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger