AmakuruImikino

Hatangajwe igihe amakipe arimo u Rwanda azakinira CHAN 2020

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryemeje ko amakipe y’ibihugu azitabira CHAN 2020 agomba gutangira gukina guhera tariki ya 4 kugeza ku ya  25 Mata aho kuba muri Mutarama.

Ubusanzwe iri rushanwa ry’abahuza abakina imbere mu bihugu ryabaga muri Mutarama, kubera ko yahuriranaga n’indi mikino nyafurika nka CAF champions League na CAF confederations Cup, CAF yemeje ko rihindurirwa amatariki rikazabera muri Cameroun muri Mata nkuko byemejwe n’inama ya Komite Nyobozi ya CAF yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo.

CHAN yari isanzwe iba muri Mutarama kugeza mu ntangiriro za Gashyantare, kuva itangiye gukinwa mu 2009.

Ku bijyanye n’imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup  igeze mu matsinda, byemejwe ko izakinwa muri Mutarama kugeza muri Gashyantare, haba imikino itatu yo kwishyura mu gihe ¼ kizakinwa muri Werurwe naho ½ n’umukino wa nyuma bigakinwa Gicurasi. Tubibutse ko amakipe ahagarariye u Rwanda yose yamaze kuva muri iri rushanwa.

Ibibuga bine byo mu Mijyi itatu  yo muri Cameroun bizifashishwa ni Ahmadou Ahidjo Complex yo muri Yaoundé, Douala Bepanda Omnisport Stadium na Japoma Sports Complex byo muri Douala na Limbe Omnisport Stadium yo muri Limbé-Buea.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira iri rushanwa, aho ruzarikina ku nshuro ya kane nyuma yo kwitabira irya 2011, 2016 (rwakiriye) na 2018.

Ibihugu 16 bizakina CHAN 2020 ni: Burkina Faso, Cameroun (izakira irushanwa), Congo Brazzaville, Guinée, Mali, Maroc, Namibia, Niger, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Tanzania, Togo, Tunisie, Zambia na Zimbabwe.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ ntabwo iratangaza amatariki azaberaho tombora y’amatsinda, ariko byitezwe ko ari muri Mutarama 2020.

Iyi mikino kandi izaba ubwo mu Rwanda hazaba hatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni uguhera tariki ya 7 kugeza tariki ya 14 Mata.

FERWAFA ntiratangaza uko byagenda mu gihe imikino y’u Rwanda yashyirwa muri aya matariki yo kwibuka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger