Imyidagaduro

Hashyizweho uburyo bwo gutera inkunga kugira ngo Ganza ashyingurwe

Ndayishimiye Innocent Ganza, Umusore w’Umunyarwanda wabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Illinois muri Chicago yasanzwe mu nzu yabagamo yabagamo yapfuye. Nyuma y’iminsi mike yitabye Imana rero hashyizweho  uburyo bwo gukusanya inkunga yo kugoboka umuryango wa Ganza mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera.

Innocent Ndayishimiye uzwi cyane nka ‘Ganza’  yavutse tariki ya 16 Mutarama 1993, yitabye Imana kuya 2 Gashyantare 2018.   Yageze muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu2015, yari atuye  i  Chicago muri Leta ya  Illinois muri Amerika.

Iyi nkunga ni iyo kwifashisha mu gushyingura , gukura  ikiriyo no gutwara umurambo wa nyakwigendera bawuzana mu Rwanda aho azashyingurwa. Kugeza ubu inkunga imaze kuboneka ni amadorali 5,259 aya ni arengaho gato miliyoni 6 mu mafaranga y’u Rwanda nyamara akenewe ni amadorali 15,000, aya ni amafaranga angana na miliyoni 12,900,000.

Ushaka gutanga inkunga wakanda hano https://www.gofundme.com/innocent-ndayishimiye-funeral-cost

Ndayishimiye Innocent uzwi cyane nka Ganza, azwi cyane mu gutunganyiriza abahanzi amashusho y’indirimbo, uyu niwe ukunze gutunganyiriza amashusho abahanzi b’Abanyarwanda baba hariya muri Amerika. Ganza yatunganyije amashusho y’indirmbo zitandukanye  nka “Habibi” ya The Ben, “Merci” ya Alpha Rwirangira n’izindi nubwo ‘Habibi” yaje kutumvikana hagati ye na The Ben.

Uyu musore yaramenyereweho gukora amashusho

Nubwo icyaba cyarishe nyakwigendera kitaramenyekana, hari amakuru avuga ko yaba yariyahuye nyuma yuko yari yarateye umukobwa w’umuzungu inda iwabo w’umukobwa bagahatiriza umukobwa gukuramo iyo nda ngo nuko yayitewe n’umwirabura. Uyu musore mbere yuko yitaba Imana ibintu byose yarafite ku mbugankoranyambaga ze yari yabanje kubisiba.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yagiranaga ibibazo na The Ben  bitewe n’indirimbo yakunzwe cyane “Habibi” aho ngo uyu muhanzi atari yubahirije amasezerano bari bagiranye. Ibyo batumvikanye harimo ko The Ben yagombaga gushyira Izina ry’uyu Nyakwigendera mu mashusho y’indirmbo , ni ukuvuga izina rikagaragara indirmbo irangiye nk’umuntu nyine wayikoze. The Ben ariko ntabyo yakoze.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger