AmakuruImikino

Hashyizwe hanze abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Afrobasket

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda haratangira irushanwa nyafurika rya Afrobasket rihuza amakipe y’ibihugu yitwaye neza kurusha ayandi kuri uyu mugabane, akaba ari irushanwa rizabera mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Iyi mikino ya Afrobasket iteganijwe kubera mu gihugu cyacu ikaba yemerewe kurebwa n’abafana nyuma yaho Minisiteri ya Siporo ifatanije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda bamaze kubiha umugisha ariko hakaba harashyizweho amabwiriza agenga abafana bifuza kuzareba iyo mikino.

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Basketball n’imwe mu makipe agomba kwitabira irushanwa rya Afrobasket nk’ikipe izakira irushanwa, kuri ubu rero umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Dr Cheikh Sarr, akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 12 bagomba kuzahagararira u Rwanda muri iyi mikino.

Uru rutonde rwashyizwe hanze ntabwo rugaragaramo abakinnyi babiri basanzwe bitwara neza mu ikipe ya Patriots Basketball Club, abo bakinnyi akaba ari uwutwa Mugabe Arstide usanzwe ari Kapiteni w’ikipe ya Patriots ndetse na Sagamba Sedar bakinana muri iyi kipe.

U Rwanda rugiye kwitabira Afrobasket ku nshuro 6, ruri mu itsinda A hamwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, DR Congo🇨🇩 na Cape Verde.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Robeyns William Gerald usanzwe ukinira VOO Liège mu Bubiligi ndetse ni bwo bwa mbere agiye gukinira u Rwanda nk’uko bimeze no kuri Sangwe Armel ukinira APR BBC.

Robeyns w’imyaka 25, yavukiye i Verviers mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi kuko nyina ari Umunyarwandakazi.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger