AmakuruImikino

Harry Kane yageneye ishimwe Pochettino wari umutoza we wirukanwe na Tottenham

Rutahizamu Harry Kane uri mu bakinnyi ngenderwaho mu kipe ya Tottenham Hotspur, yashimiye Umunya-Argentine Maurichio Pochettino wari umutoza we muri iyi kipe yo mu Bwongereza wamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bwayo.

Mu ijoro ryakeye nib wo hamenyekanye amakuru y’ukwirukanwa kwa Pauchettino wahise usimbuzwa Umunya-Portugal Jose Mourinho ku nshingano zo gutoza Tottenham.

Harry Kane abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Pochettino avuga ko yatumye agera ku ndoto ze, anamwifuriza amahirwe masa ku handi azerekeza.

Ati” Gaffer, nzahora ngushimira ku bwo kumfasha kugera ku ndoto zanjye. Twagiranye ibihe byiza ntazigera nibagirwa mu myaka itanu n’igice ishize. Wari umutoza wanjye ariko ukanambera inshuti nshimira ku bw’umubano wacu. Amahirwe masa ku handi uzerekeza.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger