AmakuruImikino

Haringingo Francis yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe iri mu akomeye mu Rwanda

Umutoza w’Umurundi Haringingo Francis Christian wari umaze iminsi atandukanye n’ikipe ya Police Fc, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport maze asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza iyi kipe.

Ikipe ya Kiyovu Sport imaze iminsi irimo gushakisha umutoza waza gusimbura Etienne Ndayirangije wamaze kwisubirira iwabo mu gihugu cy’Uburundi nyuma yo kubona ko hari ibitagenda neza muri iyi kipe, kuri ubu rero Kiyovu Sport ikaba yamaze kumvikana n’umutoza Haringingo Francis kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri.

Haringingo Francis yari amaze igihe atoza ikipe ya Police Fc mbere yuko atandukana nayo bamushinja umusaruro mucye ndetse no kutitwara neza mu mikino ya shampiyona iherutse gusozwa mu gihugu cy’u Rwanda aho igikombe cyegukanwe n’ikipe ya APR Fc naho ikipe ya Police Fc ikaba yarasoje ku mwanya wa kane inyuma y’ikipe ya Espoir Fc yabaye iya gatatu.

Uyu mutoza Francis Haringingo ugiye gutoza ikipe ya Kiyovu Sport mu gihe cy’imyaka ibiri, yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Mukura Victory Sport yagiriyemo Ibihe byiza cyane aho yatwaranye nayo igikombe cy’amahoro bituma iyi kipe isohokera igihugu mu mikino nyafurika ndetse n’ikipe ya Police Fc yari amaze igihe atoza.

Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger