AmakuruImyidagaduro

Hari urujijo ku makuru avuga ku mwana Tanasha yabyaye

Mu minsi ishize amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umukunzi wa Diamond Platnumz uzwi nka Tanasha Donna Oketch, yaba yamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu yari itegerejwe na benshi mu bakunzi babo ndetse nabo mu miryango yombi.

Iby’ayamakuru asa nahishyura ko Tanasha yaba yaramaze kwibaruka, yazanwe na mushiki wa Diamond uherutse gutangaza ko yishimiye cyane kwakira umwana wa musaza we kuko yari amutegereje n’amatsiko menshi.

Yavuze ko yishimiye cyane kubona umwana Tnasha yibarutse, kuko akurikije urukumbuzi yari amufitiye rusa naho barumuroze.

Ibi kandi byazaga byiyongera ku magambo Diamond yatangaje tariki ya 11 Nzeri 2019, aho yavugaga ko uwo bari batagereje yaje, gusa Tanasha akaba yarahise yamagana aya makuru avuga ko uwo mwana berekana atari uwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers, avuga ko mu iperereza cyakoze cyasanze Tanasha atarabyara ndetse ko asigaye abana na Diamond iwe mu mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Mbezi Beach.

Ngo abanyamakuru bacyo bagerageje kwinjira mu rugo rw’uyu muhanzi ariko bikanga kuko hari abarinzi na camera nyinshi ku buryo bitari gupfa kuborohera.

Gusa ngo bagize amahirwe bahura n’umwe wo mu muryango wa Diamond wababujije gutangaza amazina ye, ababwira ko Tanasha na Diamond babana ariko batari mu rugo bagiye.

Kukijyanye no kuba yarabyaye, yababwiye ko Tanasha atarabyara ariko ngo uko bigaragara ari hafi kuko amezi icyenda yo yamaze kurangira.

Tanasha na Diamond ubu basigaye babana mu nzi imwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger