AmakuruIyobokamana

Hari umusore wahishuye ko Tonzi yamwicaje inyuma y’urugi akamubwira amagambo akomeye

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara ubutumwa bw’umusore ukoresha amazina ya Mbabazi Daniel Citoyen kuri Facebook, ashimira bikomeye umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi, uruhare yagize kuba uyu musore yararetse itabi.

Uyu musore mu butumwa yanditse kuri Facebook, yavuze ko bishoboka ko Tonzi atabyibuka ariko we atibagirwa, akomeza avuga ko Uwitonze Clementine wamamaye cyane nka Tonzi ubwo biganaga yamusigaranye abandi batashye akamugira inama yatumye aba uwo ari we uyu munsi, ibi hashize imyaka 22 bibaye.

Uyu musore yagize ati:” Nyuma y’imyaka igera kuri 22, reka ngushimire kuko iri shimwe ndihorana mu mutima wanjye, ushobora kuba utabyibuka ariko jye sinjya mbyibagirwa , ubwo twari dusohotse mu ishuri ari ku wa gatanu ubwo twigaga mu wa 3, urambwira ngo ninsigare uranshaka, twicara inyuma y’urugi umbaza impamvu nywa itabi. Nihagazeho ariko ungira inama , sinjya mbyibagirwa . Ni wowe muntu wa mbere wangiriye inama yo kureka itabi. Warakoze.”

Kubera ko ubu butumwa bwasakaye ahantu henshi, na Tonzi bwamugezeho, we avuga ko atamwibuka kuko hashize igihe kirerekire hafi imyaka 22, kuri we asanga ari ibyo gushimira Imana kuko yariritse, anahamya ko agiye gushaka nimero ya telefoni yuyu musore bakazavugana bakongera bagahura.

Tonzi wanashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Na Ijue’, aherutse gushimira nyakwigendera ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika nyarwanda , Minani Rwema, wamufashije akabona uko yiga muri Kaminuza ndetse no mu rusengero yagerayo abantu bakaryana inzara.

Tonzi yavuze uburyo yabonye amahirwe yo kugendera mu ndege bwa mbere byose abihawe na nyakwigendera Minani Rwema.

Minani Rwema ngo yabimukoreye ubwo yamutoranyaga mu bahanzi bagombaga guserukira u Rwanda muri Ethiopia. Izi zari inzozi ze kuva kera.Nyuma yo kuva muri ubwo butumwa Tonzi ngo yishyuwe amadorali 1000 y’Amerika.

Aya madorali yahinduye byinshi ku buzima bwa Tonzi kuko yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Kigali, mu gihe yari amaze imyaka 3 yarabuze ubushobozi, yanakomeje avuga ko yisirimuye bigezweho yasubira mu rusengero abakirisitu bati ‘Mu izina rya Yesu!’ kubera ko yari yogoshe ibitsike .

Ubutumwa bwa Mbabazi ashimira Tonzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger