AmakuruImyidagaduro

Hari umupasiteri washatse guteranya abahanzikazi ababwira ko bagenzi babo bagiye kubaraguriza!

Umugabo wiyita Pasiteri Butare Jean Pierre amaze igihe ateza umwuka mubi mubahanzikazi barimo Ciney, Oda Paccy na Charly bose ababwira ko hari mugenzi we umaze iminsi amuraguriza/kumubariza i Kibungo.

Uyu mupasiteri avuga ko akorera i Kibungo mu ntara y’Uburasirazuba. ngo yabwiye Ciney ko mugenzi we Oda Paccy yagiye kuhasengera akamubaza niba nta kintu kibi ashobora kumugirira nabi cyangwa y’urundi rwango Ciney yaba afitiye Oda Paccy, nyuma yaho ngo Ciney  yahamagaye Oda Paccy abimubaza amubwira ko ibyo bintu ntabyo azi.

ku wa 11 Mutarama  Oda Paccy ngo gezweho n’uyu mupasiteri umubwira bimwe nibyo yabwiye Ciney ahitamo kumushyira hanze kumbuga nkoranyambaga asaba abantu kwitondera uyu mupasiteri

Umuhanzikazi Ciney yatangaje ko ari we wabanje guhamagarwa  n’uyu mugabo tariki ya 01 Mutarama 2019 akamubwira ko ari pasiteri w’i Kibungo hari ibyo Imana yamumutumyeho ashaka kumubwira.

Ciney ngo mu kiganiro yagiranye n’uyu mugabo yamubwiywe  ko mugenzi we Oda Paccy yagiye kuhasengera akamubaza niba nta kintu kibi ashobora kumugirira.

“Yarampagaye sinamwitaba anyoherereza ubutumwa bugufi ambwira ngo ‘mwaramutse mwenedata, ni pasiteri w’i Kibungo mfite ikintu nshaka kukubwira’, Yongeye kumpamagara arambwira ngo nimuhamagare, ndamuhamagara arambwira ngo Imana yamuntumyeho, ngo ‘mfite ubutumwa bukomeye, uri umunyamugisha’, ariko hari ibintu by’umwijima biri gutangira umugisha wawe, tugomba kugusengera bikavaho.”

Ati “Yarambwiye ngo kugira ngo abone nimoro yanjye, ngo ni inshuti yanjye yaje kumureba ngo amusengere noneho iramumbaza. Yarambwiye ngo yaje kumubaza niba hari ikibi namukorera.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, uyu witwa Pasiteri Butare Jean Pierre yahamagaye Oda Paccy amubwira ko umuhanzi mugenzi we witwa ‘Charlotte Rulinda’[Charly] yamaze icyumweru i Kibungo araguza abaza niba Oda Paccy nta migambi mibi afitiye iri tsinda rya Charly na Nina.

Oda Paccy ati “Nahise mubwira ko ibyo ambwiye byose yagiye abibwira Ciney, ko ari nabyo yabwiye Charly. Nahise mubwira ko ari umutubuzi ko yajya gushakira ahandi ko twamuvumbuye twebwe. Yahise ambwira ko ‘si wowe wa mbere’, ahita akupa telefone.”

Oda Paccy ngo ashingiye ku kiganiro yagiranye n’uyu pasiteri Butare , yasanze agamije indonke no gushaka guteza umwiryane muri aba bahanzi.

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly na we ngo yahamagawe n’uyu mupasiteri amubwira ko Oda Paccy yamujyanye mu bapfumu i Kibungo.

Oda Paccy na Ciney bahamya ko uyu mugabo nta mafaranga yigeze abaka ku buryo bibaza impamvu yihishe inyuma y’ubutekamutwe bwe bikabashobera.

Paccy ati “ Nta mafaranga yaka. Aka kanya arakubwira ngo genda usenge. Nta muntu uzi intego ye mu by’ukuri.”

Avuga kandi ko igiteye inkeke ari uburyo ashobora guteranya abahanzi, mu gihe agenda ahamagara umwe amubwira ko mugenzi we yagiye kumubariza mu bapfumu i Kibungo nkuko aba bahanzikazi babivuga.

Oda Paccy wabanje gutangaza iyi nkuru we yahisemo kumshyira ku mbuga nkoranyambaga atangaza nimero y’uwo mupasiteri (0783496669) ngo hatagira undi yongera guhamagara amutuburira nkuko bakunze kubivuga.

Ciney we ngo uyu  mupasiteri yamusabye  kurahira inshuro eshatu ko azajya afata isaha imwe buri munsi agasenga, kandi ko agomba kubigira ibanga ntabibwire Oda Paccy.

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly na we ngo yahamagawe n’uyu mupasiteri amubwira ko Oda Paccy yamujyanye mu bapfumu i Kibungo

Umuraperikazi Oda Paccy ngo yahamagawe n’uyu mupasiteri amubwira ko uwitwa Charlotte Rulinda (Charly) uririmba mu itsinda rya Charly na Nina nawe yagiye i Kibungo kumubariza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger