AmakuruAmakuru ashushye

Hari abahigiye kwica Meddy

Mu gihugu cy’Uburundi, mu mujyi wa Bujumbura, abakunzi b’umuziki dore ko uwo muri iki gihugu ufite aho uhuriye n’uwo mu Rwanda kubera ururimi, bari kwitegura ibitaramo bibiri Umunyarwanda Meddy azahakorera , gusa ariko hari abagizi ba nabi bigambye kumwica.

Meddy yatumiwe nk’umuhanzi w’imena mu gitaramo kizabera i Bujumbura tariki ya 29 Ukuboza 2018 ariko magingo aya hakaba hhamaze gutangazwa ikindi gitaramo azaririmbamo tariki 30 Ukuboza 2018. Hari abantu bahise bandika ku mbuga nkoranyambaga ko nahakandagira bazamwica.

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook dore ko abenshi mu Barundi bakunda gukoresha uru rubuga, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018, hari ubutumwa bwatambukijweho burimo amagambo y’ubugome no gutera ubwoba Meddy ko ‘imbonerakure zigomba kumwica nagera i Burundi’ ngo kuko azaba agiye kubatera ubukene n’ubwo ngo ubwo bafite na bwo bubagejeje habi.

Iki gitaramo Meddy azaririmbamo tariki  29 Ukuboza 2018,  kizaba gihenze kuko cyiswe ‘VIP Concert’.  Kikazabera ahitwa Boulevard de l’Uprona aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amarundi 30,000 mu myanya isanzwe na 50,000 mu myanya y’icyubahiro.

Kubera ko iki gitaramo gihenze kuri ubu Meddy yamaze gutegurirwa ikindi gitaramo kidahenze kugirango azataramire n’abatabona aya mafaranga yo kujya muri ‘VIP Concert’.

Nta gihindutse, cyabera  La Costa Beach tariki 30 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amarundi 5000 na 10,000 mu myanya y’icyubahiro.

Meddy kandi nava i Burundi azahita aza i Kigali mu gitaramo cya East African party kizaba tariki 1 Mutarama 2019 muri parikingi ya Stade Amahoro.

Abantu bigambye ko bazica Meddy

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger