AmakuruImyidagaduroUrukundo

Hamisa Mobetto yemeje ko yamaze kubona umukunzi usimbura Diamond Platnumz

Hamisa Mobetto wamamaye mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze kwemeza amakuru y’uko afite umukunzi mushya w’Umunyamerika wasimbuye uyu muhanzi bamaze amezi abiri batandukanye.

Uyu munyamideli w’imyaka 23 y’amavuko ubu aherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yabonaniye n’uyu mukunzi we mushya, nyuma baza kubishyira ahagaragara binyuze mu mashusho bagiye bakwirakwiza kuri Instagram.

Mu gusobanura uyu mukunzi we mushya, Mobeto yifashishije amagambo asize umunyu agaragaza ko amwihaye wese, haba ku mutima no ku mubiri.

Mu magambo y’igiswahili Mobetto yagize ati”“Roho Mkalia Moyo ….💘 #MyMirindaNyeusi  #MyBiggiey #NaUrefuWanguWoteApaNimekuaMfupi🙌🏽”

Muri Kanama uyu mwaka, Hamisa Mobetto yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz bafitanye umwana w’umuhungu, itandukana ryabo rikurikirwa n’iterana ry’amagambo ku mpande zombi. Itandukana rya Mobetto na Diamond ntiryigeze rimuhungabanya cyane kuko yakomeje kubaho mu buzima busize umunyu.

Nyuma uyu mukobwa yaje gutangaza ko  kuba yaratandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz byamufashije cyane kuko yabonye abaterankunga benshi bityo akaba yumva abayeho neza kurusha uko yari amerewe akibana n’uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Tanzania.

Hamisa Mobetto n’umukunzi we mushya ukomoka muri Amerika.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger