AmakuruImyidagaduro

Hamisa Mobetto yanyomoje Zari ushinja Diamond kuba ‘umubyeyi gito’

Hamisa Mobetto wamenyekanye nk’umunyamderi kuri ubu akaba yarinjiye mu muziki, yanyomoje Zari Hassan washinje udasiba gushinja umuhanzi Diamond Platnumz kuba ‘umubyeyi gito’.

Hamisa na Zari bombi bahuriye ku kuba barakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana na we. Hamisa Mobetto afitanye n’umuhanzi Diamond umwana umwe w’umuhungu, mu gihe Zari afitanye na we abana babiri barimo umukobwa n’umuhungu.

Ku ruhande rwa Zari, akunze kumvikana ashinja Diamond kutita ku bana yabyaye nk’umubyeyi. Diamond yemera ko ibyo byabayeho, gusa bikaba byaratewe n’uko uyu wahoze ari umugore we akora ibishoboka byose ngo atabonana n’abana be.

Mu gihe Zari ashinja Diamond kuba umubyeyi gito, Hamisa Mobetto we si ko abibona ngo kuko Diamond ari umubyeyi wita ku bo yabyaye.

Mu kiganiro na Wasafi TV, Hamisa Mobetto yahishuye ko Diamond Platnumz bamaze gutandukana ari umupapa udasanzwe.

Yagize ati” Diamond akoresha umwanya we nk’umupapa neza. Ni umupapa udasanzwe.”

Yongeyeho ati” Nta kintu gikomera nko kurera umwana wenyine, ariko we yarabyoroheje kuko yampaye ubufasha nka se w’umwana wanjye.”

Aya magambo ya Mobetto aje atesha agaciro amakuru yari yasohotse mu mezi ashize avuga ko uyu mugore yaba yarajyanye Diamond mu nkiko amushinja kwirengagiza gutanga ubufasha yari asanzwe aha Dylan, umwana w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Hamisa Mobetto yabajijwe niba koko Diamond yaba yarirengagije gufasha umwana we, asubiza ko niba Diamond yaba yarabikoze ntawe bireba.

Ati” Aho bigeze ibi ndabirambiwe. Ese niba yarahagaritse inshingano ze kuri Dylan ikindi yaba akora ni iki? Mureke ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye kuko ntawe bureba. Ese niba yarahagaritse kwishyura ubufasha bw’umwana bibarebaho iki? Nimwite ku bibareba mureke kwivanga mu bibazo by’umuryango wanjye.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger