Amakuru ashushyeImyidagaduro

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond kuri ubu ari mu rukundo n’undi musore

Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Tanzania Hamisa Mobetto uherutse kwibaruka umwana wa Diamond dore ko nta gihe kinini giciyemo kuri ubu mu minsi yashize yagiye ku rukuta rwe rwa Snap chat yandikaho amagambo y’uko akumbuye umukunzi we abenshi batangira gucyeka Diamond Platnmuz nyamara ataribyo dore ko yaje gushyira amafoto hanze anyomoza ibyo abenshi bari baketse arimo arasomana n’umusore atavuze izina ariko avuga ko ari umukunzi we.

Iyi niyo foto yaciye ibintu Hamisa Mobetto arigusomana n’umukunzi we mushya mu buryo budasanzwe

Uyu mugore w’abana babiri wagaragaye yasohokanye n’umukunzi we mushya nyamara nta minsi yariciyemo avuye mu rukiko kuburana na Diamond kubera adatanga indezo y’umwana we babyaranye maze agasaba urukiko ko rutegeka Diamond kuzajya atanga indezo ivunje mu mafaranga ingana na miliyoni 2,100,039 y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi kugeza umwana wabo bombi agejeje imyaka 18.ku itariki ya 10 Gashyantare 2018 nibwo yahishuye ko ari mu rukundo rushya nyuma y’ibibazo yararimo n’umuhanzi Diamond.

Hamisa Mobeto akenshi ukora ibintu bye bucece ariko bigateza impagarara muri benshi si akazi ko kumurika imideli gusa akora kuko ari no muri babandi bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo abo bita (Video Vixen) aho nk’urugero yagaragaye mu ndirimbo Salome umuhanzi Diamond yaririmbye afatikanyije na Ray Vanny.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger