AmakuruImyidagaduroUrukundo

Hamisa Mobeto akomeje kuratira Diamond umukunzi we mushya

Umunyamideli Hamisa Mobeto wamaze guca ukubiri n’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanye kakahava kugeza n’ubwo babyaranye umwana umwe, akomeje gukina ku mubyimba uyu muhanzi amuratira uburyohe bw’urukundo afitanye n’umukunzi we mushya.

Kuva uyu mukobwa yatandukana na Diamond agatangira urukundo rushya n’umusore witwa Josh Adeye usanzwe akina umukino wa Basket Ball muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye gukora ikintu icyari cyo cyose kigaragariza Diamond ko yari yaramubereye ingoyi yo kumubuza umutekano.

Mobeto yifashishije urubuga rwa Instagram, ntacogora gupostinga amafoto ndetse n’amashusho amugaragaza ari mu buryohe bw’urukundo hamwe n’uyu musore ndetse akanongeraho akarusho ko kwandika amagambo amushimagiza.

Uyu mukobwa ukomeje gushimishwa n’umukunzi we mushya, yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram iriho ubutumwa bugaragariza abakunzi be ko we na Josh bakundana cyane.

Mu minsi yashize, ubutumwa Hamisa Mobeto akomeje gutambutsa agaragaza ko umukunzi we mushya ari igisubizo mu rukundo rwe, bwatumye umuhanzi Diamond Platnumz asa n’umuciye mu ijambo ashaka kumugaragariza ko uko yakundana kose bitamubuza guhora yifuza umubiri we(wa Diamond).

Aha yamubwiye ko kuba afite undi mukunzi bitamubuza kwifuza umubiri wa Diamond kuko nawe ubwe azi ko umubiri we uryoshye.

Kugeza ubu byinshi bikomeje kugenda bivugwa ku rukundo rwa Hamisa Mobeto n’uyu musore uzwi mu mukino wa Basket Ball muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni uko rushobora kuzagera ku musozo warwo ari uko rusize bombi barabaye umugore n’umugabo.

Ibi bikubiye mu makuru ari gutangazwa n’abamwe mu nshuti zabo za hafi bemeza ko mu minsi mike uyu musore ashobora kuba yamaze gushyikiriza umuryango w’uyu mukobwa inkwano bikemezwa ko azaba umugore we.

Ibi birikuvugwa mu gihe nyina wa Mobeto yari aherutse guhamagarira uyu musore kuza kwiyereka umuryango akabona kwemezwa nk’umukwe we, aho guhora mu rukundo rwo ku mbuga nkoranya mbaga no mu bitangazamakuru buri wese yivugira ibyo yishakiye.

Mobeto akomeje gushimagiza uyu musore
Hamisa Mobeto ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore ukina Basket Ball
Twitter
WhatsApp
FbMessenger