AmakuruImyidagaduro

Hamisa Mobeto akomeje kugaragariza Diamond ko abo yanga aribo we akunda

Hamisa Mobeto wahoze ari inshuti ikomeye ya Diamond Platnumz banabyaranye umwana, yagaragaje ko yihuje na Ali Kiba bituma banshi mu bakunzi ba Diamond bashinja uyu mukobwa ubugambanyi.

Ni nyuma y’uko aba bahanzi bombi bakomeye mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, bakunze kumvikana cyane batavuga rumwe bitewe n’uko buri umwe muri bo yumvaga ko ari umuhanga kurusha mugenzi we.

Ibi byatumye Ali Kiba yiyita King Kiba(Umwami wa Kiba) mu gihe Diamond we yahise yiyita Simba(Intare izwi nk’umwami w’ishyamba).

Uku guhangana kwabo kwatumye n’abakunzi babo batavuga rumwe aho buri wese afite igice kinini cy’abafana bamuherereyeho batumvikana neza n’abamugenzi we.

Abahanzi babiri bakomeye muri Tanzania, Ali Kiba na Diamond Platnumz bagiye bavugwaho ihangana mu gihe kinini gishize, ku buryo buri umwe muri bo afite igice kinini cy’abafana kidacana uwaka n’icya mugenzi we.

Nyuma y’uko benshi mu bakunzi b’umuziki hirya no hino bari basanzwe bazi ko Hamisa Mobeto ari umufana wa Diamond, we yagaragaje ko n’ubwo Ali Kiba atumvikana n’uwahoze ari umugabo we bitamubuza kumushigikira mu bikorwa runaka.

Mobeto yeretse Diamond ko ko abo yanga ari bo akunda, dore kugaragara ari kumwe n’umurinzi Mwarabu Fighter, wari uherutse kwirukanwa na Diamond.

Nyuma ya Mwalabu, Mobetto yahise aniyunga na Ali Kiba, bifatanya mu mushinga w’ubugiraneza uyu mugabo yatangije witwa Nifuate.

Bombi bazafatanya gukusanya amafatanga yo gufasha abatishoboye. Ni ubwo ari igikorwa kiza abafana ba Diamond bariye karungu bamushinja kuba ‘Yuda’.

Benshi mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uwo mushinga yashyize kuri Instagram bamubazaga impamvu atinyuka gutera inkunga ibikorwa bya Kiba kandi abizi neza ko ari umwanzi ukomeye wa se w’umwana we.

Ali Kiba yatangije umushinga Nifuate yashigikiwemo na Mobeto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger