Imyidagaduro

Hamenyekanye bamwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya KNC yatumiyemo Chaka Chaka

Kugeza ubu imyiteguro y’igitaramo cy’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio 1 na TV1, KNC, irarimbanyije ku buryo ubu yamaze no gutangaza bamwe mu bahanzi barazirimba muri iki gitaramo cyo kumurika Album ye .

KNC ari gutegura igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ku wa 27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali hakaba hegeranye na Kaminuza y’ u Rwanda icyahoze ari KIST hafi neza ya Kigali Selena Hoteli.

Iki ni igitaramo yateguye cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze [Album] yise ” Heart Desire”. Muri iki gitaramo KNC yatumiyemo abahanzi batandatukanye ba hano mu Rwanda ariko akaba yaranatumiye umuhanzikazi ukomeye cyane muri muzika Nyafurika Yvonne Chaka Chaka mu rwego rwo kugira ngo abazacyitabira bazatahe banyuzwe .

Nkuko KNC yabihamirije Teradignews.rw, hari bamwe mu bahanzi yabaye atangaje bazifatanya nawe mu kuririmbira abazitabira iki gitaramo , abo ni Bruce Melody, Israel Mbonyi na Alyn Sano n’abandi azagenda atangaza uko iminsi igenda iza.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo icyamamare mu muziki w’Afurika Yvonne Chaka Chaka ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro hakiyongeraho ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).  Icyakora KNC yanashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi w’igitaramo. Kugeza ubu uramutse ushaka kugura itike wabariza aho Radiyo 1 na TV1 bikorera kuko amatike arahari.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku ya  27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) imiryango ikazaba ifunguye guhera saa 6:30 z’umugoroba.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger