AmakuruImyidagaduro

Hamenyekanye akayabo Diamond atakariza ku mukunzi we buri weekend kugira amusure

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu uri mu rukundo n’umunyamakurukazi w’Umunyakenya Tanasha Donna Oketch, buri mpera z’Icyumweru atakaza amafaranga y’itike kugira ngo uyu mukobwa ave muri Kenya ajye ku musura muri Tanzania.

Kugira ngo Tanasha asure Diamond muri Tanzania bimusaba kumutegera indege buri weekend.

Mu kiganiro Tanasha aherutse kugirana na Wasafi FM yabajijwe impamvu yemeye gukunda umusore w’umunyamahanga, ndetse niba bitabangamira urukundo rwabo.

Yasubije avuga ko gukundana n’umusore w’umunyamahanga ntacyo bimubongamiraho kuko akora ingendo nyinshi ava i Nairobi ajya Dar Es Salaam gusura umukunzi we..

Ati “Intera ndende iri hagati yacu ntiyigeze idutera ikibazo kuko igihe cyose ahari ntega indege buri weekend nkajya kumureba muri Tanzania. Ni urugendo rw’isaha imwe.

Abasesenguzi basanzwe bazi ko Diamond atetesha abakunzi be ku buryo adashobora gutuma Tanasha yiyishyurira itike y’indege.

Bemeza ko bihenda cyane uyu muhanzi dore ko aba agomba no kwishyura indezo y’abana yabyaranye n’abagore bakundanye mbere ya Tanasha.

Niba koko bahura buri cyumweru nk’uko Tanasha yabivuze, ubwo amaze gutega inshuro 24 mu mezi atandatu bamaze bakundana, ukuyemo iminsi uyu muririmbyi aba ari mu bitaramo.

Muri iyi minsi itike y’indege ya Kenya Airways iva Nairobi ijya Dar Es Salaam igura amafaranga agera kuri 310 000 frw bivuze ko amaze kumutangaho agera kuri miliyoni 7.5 frw y’ingendo gusa.

Nubwo ayo mafaranga atari make, Diamond ayatanga yishimye kuko kimwe mu byo yavuze ko yapfuye na Zari Hassan ari uko babonanaga gake cyane, akaba ari n’imwe mu mpamvu yatanze zatumye amutendeka umunyamideli Hamisa Mobetto.

Diamond n’umukunzi we Tanasha nta kibazo bagira cyo kuba badatuye mu gihugu kimwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger