AmakuruImyidagaduro

Hamaze gutangazwa ibihembo bizahabwa umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss East Africa 2021

Hashize amezi amaze kuba abiri Miss Mutesi Jolly ari muri Tanzania, aho yagiye mu bikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa aho afatanyije n’abaritangije.

Kuri uyu wa kabiri taliki 31 Kanama habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho  hatangajwe ibihembo bizahabwa umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss East Africa 2021 n’ibisonga bye.

Muri uyu muhango hari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahanzi muri Tanzania ari kumwe na Miss Jolly Mutesi uhagarariye irushanwa rya Miss East Africa.

Uzaba yahize abandi bose, azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ifite agaciro k’ibihumbi $44 (asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda), ndetse agenerwe $1500 buri ku kwezi nk’umushahara mu gihe cy’umwaka.

Uzaba igisonga cya mbere azahembwa $5000 mu gihe igisonga cya kabiri azahembwa $3000.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Muri ibyo bihugu harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Iri rushanwa ryari rimaze igihe ryarahagaze rigarukanye imbaraga nyuma y’uko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly agizwe Visi Perezida waryo. Miss Jolly n’umukobwa wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss World ryabaye muri uwo mwaka wa 2016 aturutse mu Rwanda.

Amarushanwa y’ubwiza si ikintu gishya kuri we kuko amaze imyaka itari mike aba mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Imodoka ifite agaciro ka miliyoni 44 izahabwa uzaba Miss East Africa 2021
Iri rushanwa ryari rimaze igihe ryarahagaze rigarukanye imbaraga nyuma y’uko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly agizwe Visi Perezida waryo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger