AmakuruImikino

Hakizimana Muhahdjiri ari gushakisha umwana wamwihebeye kugira ngo amwiture

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe y’igihugu Amavubi na Emirates FC yo muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, ari gushakisha umwana w’umukene wagaragaje ko amukunda kugira ngo inzozi ze azihindure impamo.

Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana ifoto y’umwana wambaye isengeri y’umukara, mu mugongo we handitsemo amazina na Muahdjiri na numero 10 uyu musore yambaraga agikina muri APR FC. Inyuguti zandikishijwe ikaramu isanzwe.

Iyi foto yaje no kugera kuri nyir’ubwite Muhadjiri, ahita acisha ubutumwa bwe ku rukuta rwa Instagram asaba ko uwazabona uyu mwana yamuhuza na we.

Byitezwe ko Muhadjiri nahura n’uyu mwana w’umuhungu bigaragara ko abayeho nabi, ashobora kuzamuhindurira ubuzima. Icya mbere agomba kumukorera nukumuha umwambaro we w’umwimerere, nk’uko abakinnyi nka Lionel Messi babikoreye Murtaza Ahmadi, cyangwa uko Mesut Ozil yagize impamo inzozi za Lawrence Masira wo muri Kenya amwoherereza imyambaro ye y’umwimerere.

Inzozi z’uriya mwana ushakishwa na Muhadjiri zishobora kuba nk’iza Murtaza Ahmadi wabonanye na Messi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger