AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hakizimana Muhadjiri yahembwe nk’uwahize abandi mu muri ruhago mu mwaka wa 2018

Hakizimana Muhadjiri ukina nka rutahizamu muri APR FC, yaraye ahembwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi mu mwaka wa 2018.

Hari mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa na East African Youth Development Agency izwiho gutanga ibihembo ku bantu batandukanye baba barahize abandi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi. Muri siporo, iki kigo gihemba abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Igihembo Muhadjiri yegukanye yari agihataniye n’abandi bakinnyi barimo myugariro Rwatubyaye Abdul wahoze akinira Rayon Sports, ndetse n’Umurundi Gael Duhayindavyi ukinira Mukura VS. Ni nyuma yo gufasha ikipe ye ya APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, ndetse akaba yaraje ku mwanya wa kabiri mu bari batsinze ibitego byinshi.

Uretse Muhadjiri wahembwe mu mupira w’amaguru, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 yahembwe nk’uwahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare na ho Haringingo Francis utoza Mukura VS ahembwa nk’umutoza mwiza w’umwaka.

Ikipe y’igihugu y’umwaka yabaye iya Beach Volley igizwe na Munezero Valentine kimwe Musabyimana Penelope(aba bakobwa batwaye umudari wa Feza mu mikino ya Common Wealth 2017), Mudahinyuka Christophe wabatozaga aba umutoza w’ikipe y’igihugu w’umwaka.

Umufana w’umwaka yabaye Rujugiro usanzwe ari umuhuriga muri APR FC, Hagumitwari Steve wa Patriots BBC ahembwa nk’uwahize abandi muri Basketball, na ho Akumuntu Kavalo Patrick wa Gisagara VC ahembwa nk’uwahize abandi muri Volleyball.

Club nziza y’umwaka yabaye REG BBC na ho itsinda ry’abafana b’umwaka riba Fan Club ya APR FC izwi nka”APR FC Zone 1″.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger