AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere yari yatwawe na Rayon Sports

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yari yaraye yambuwe na Rayon Sports, nyuma yo gutsinda FC Marines ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yakiriye Marines y’ingabo zirwanira mu mazi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino APR FC yaje gukina izi neza ko igomba gutsinda kugira ngo yisubize umwanya wa mbere yari yaraye itwawe na mukeba wayo, nyuma Gicumbi igitego 1-0 ku munsi w’ejo.

APR FC yatangiye isatira cyane ikipe ya Marines FC, iza no kuyibonamo igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili. Ni igitego uyu musore yatsinze kuri penaliti yateye ku munota wa 27 nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Savio Nshuti Dominique.

APR FC yakomeje kotsa igitutu FC Marines ari na ko abasore b’umutoza Yves Rwasamanzi na bo bacishamo bagahererekanya neza bashaka uko begera izamu rya APR FC.

Hakizimana Muhadjili waherukaga guhusha penaliti APR FC inganya na Kirehe 0-0, yatsindiye ikipe ye igitego cya kabiri. Hari ku munota wa 36 nyuma yo gucenga ab’inyuma b’ikipe ya FC Marines.

Ibitego bibiri bya Hakizimana Muhadjili ni byo byahesheje APR FC amanota atatu yatumye iyobora shampiyona n’amanota 45, amanota abiri imbere ya Rayon Sports iyikurikiye.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yanganyirije i Huye na Kiyovu SC 0-0 binatuma isigwa na Rayon Sports ho amanita abiri. Musanze yo yatsindiwe I Rusizi 1-0.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger