Amakuru ashushyeUbukungu

Haje irushanwa rigiye gufasha urubyiruko rufite impano n’imishinga bifuza gukora

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018, Minisiteri y’urubyiruko na Minisiteri y’umuco na siporo ku bufatanye na Imbuto Foundation batangaje ku mugaragaro ko hagiye kuba irushanwa rizahuza urubyiruko rufite impano zitandukanye ndetse n’urufite imishinga bifuza gukora ndetse abafite iyo mishinga bakazahabwa abahanga mu kuyinoza neza mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo.

Iri ni irushanwa ‘ArtRwanda’, rigamije kuvumbura impano mu rubyiruko zigashyigikirwa mu buryo bwo kubyazwa umusaruro ndetse iyi ni gahunda ya leta nk’uko byatangwaje na Minisitiri w’Urubyiruko mu nama y’Abaminisitiri iheruka kuba.

Aya marushanwa azahuriza hamwe abanyempano bari mu byiciro by’Indirimbo n’imbyino, Ubugeni, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filime no gufata amafoto n’Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Nkuko Minisitiri w’urubyiruko , Rosemary Mbabazi yabitangaje, iyi gahunda ya ‘ArtRwanda’ bari bamaze amezi atandatu bayikorera inyigo, yanavuze ko ubu ari uburyo bwo kugira ngo urubyiruko ruteze imbere impano rufite rwihangire imirimo.

Yakomeje avuga ko hazabamo ubufasha cyane cyane bw’amafaranga. Uzaba yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi azahabwa amafaranga yo kumuteza imbere. Ni ukugira ngo bagure ibikorwa byabo, bihangire umirimo ubwabo ariko banahange imirimo ku bandi.

Yanavuze ko hari n’uburyo bugitekerezwaho bazakoresha kugira ngo abo bagaragaje impano z’indashyikirwa bashyigikirwe mu buryo bwose.

Abatazagira amahirwe yo gukomeza ku rwego rw’igihugu bazafashwa ibikorwa byabo bishyigikirwe muri buri karere babarizwamo ku buryo byakorohera ubishaka kubibona. Ikindi ngo n’uko abazagera ku rwego rw’indashyikirwa, ibikorwa byabo bizashyirwa aho za Minisiteri zifite ibikorwa mu rwego rwo kugirange byorohere abantu kubibona.

Abazemererwa kujya muri iri rushanwa, ni abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 35, biteganyijwe ko guhitamo abazitabira iri rushanwa bizabera mu Ntara zose z’igihugu guhera tariki ya 8 Nzeri kugeza tariki 30 Nzeri 2018.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi
Bruce Melodie yari yaje kumva iby’iri rushanwa, aha yicaranye na Nzeyimana Lucky wifashe mu muhogo
Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yari yaje kumva uko ArtRwanda imeze
Abayobozi batandukanye bari bahari
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Eduard Bamporiki
Intore Tuyisenge
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni , Eric Kabera ndetse na Yvan Buravan
Umuhanzikazi Tonzi
Umuhanzi Dany Vumvi
Angel Umutoni yafatanyije na Kayihura Mike baririmbira abitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Vuningoma James
Nkusi Arthur ni we wari umusangiza w’amagambo

Amafoto: Inyarwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger