AmakuruImikino

Hahamagawe 28 b’Amavubi bitegura Cameroun na Congo Brazzaville, haba impinduka mu batoza

Bidasubirwaho, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain, yagizwe umwe mu bungirije Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, ku masezerano y’umwaka umwe, bahita banatangaza abakinnyi 28 bazifashishwa ku mikibo 2 ya gishuti ikipe y’igihugu yitegura gukina.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, kuri uyu wa Gatanu, nibwo herekanwe abatoza bose b’Amavubi n’abo bazakorana ndetse hasinywa n’amasezeno ku mutoza mukuru.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, ni bo bashyize umukono ku masezerano ya Mashami werekanwe afite umupira w’Amavubi wanditseho izina rye mu mugongo.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko impamvu batinze kwemeza abatoza b’Amavubi ari uko hari ibyari bikinozwa.

Ati “Twagiraga ngo tubinoze neza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo tunashima uburyo dukomeje gukorana. Hari impinduka zagiye ziba mu mitegurire y’ikipe n’abagize tekinike kuko twasanze bikwiye.”

Nyuma yo guhabwa amasezerano, Mashami Vincent yashimiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ku cyizere yongeye kugirirwa.

Ati “Ndabanza gushimira Minispor na FERWAFA n’Igihugu muri rusange, Abanyarwanda kuba nongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe y’Igihugu, ni iby’Agaciro kuri njyewe. Ndabizeza ko tugiye kongeramo imbaraga kugira ngo dukosore ibitaragenze neza.”

Mashami yaboneyeho kwerekana abatoza bazakorana barimo, Habimana Sosthène (umutoza wungirije) kimwe na Kirasa Alain, umutoza w’abanyezamu ni Higiro Thomas, Mwambari Serge uzajya yongerera ingufu abakinnyi, umuganga ni Dr Higiro Pierre, aba-Physio ni Rutamu Patrick na Nuhu Assouman mu gihe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ari Rutayisire Jackson.

Hari kandi Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ nk’umujyanama mu bya Tekinike, Munyaneza Jacques na Baziki Pierre nk’abashinzwe ibikoresho, ushinzwe gusesengura amashusho utaremezwa ndetse na Muhire Eric ufata amashusho n’amafoto.

Ikipe y’Igihugu izitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.

Mu minsi ya vuba, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere uzahuza u Rwanda na Cameroun i Yaoundé tariki ya 24 Gashyantare mu gihe undi uzayahuza na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro i Kigali.

Abakinnyi bahamagariwe kwitegura imikino yombi:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Gahungu Habarurema (Police FC), Kwizera Olivier (Gasogi United).

Abakina inyuma: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Iradukunda Eric (Rayon Sports).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier (APR FC), Bukuru Christophe (APR FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Nsabimana Eric (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyonzima Ally (Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio (Police FC).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Mukura VS), Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Osée (Police FC) na Mico Justin (Police FC).

Abakinnyi bashobora kwitabazwa igihe icyo aricyo cyose

Rwabugiri Umar, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Kayumba Soter, Nizeyimana Mirafa, Bishira Latif, Nshuti Innocent, Habamahoro Vincent, Sekamana Maxime na Ntwari Evode.

Amavubi yajemo amaraso mashya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger