ImyidagaduroUrukundo

Hagiye hanze amashusho ya Rwatubyaye Abdul asomana n’umukunzi we-VIDEO

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul wemeza ko ubu ari mu rukundo na Umurerwa Chelina  yashyizwe ku karubanda maze hakwirakwiza amashusho agaragaza aba bombi bari gusomana.

Ubusanzwe Rwatubyaye ntiyakundaga gushyira hanze amabanga ye y’urukundo gusa mu minsi ishize yareruye akajya ashyira amafoto kuri Instagram acira amarenga abantu ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa gusa ku rundi ruhande n’uyu mukobwa byari uko.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Eachamps, Rwatubyaye Abdul yavuze ko ubundi adakunze gushyira ibintu bijyanye n’urukundo hanze ariko yemera ko ubu ari mu rukundo na Chelina bamze amezi 6 bakundana n’ubwo bamaze igihe baziranye.

Icyo gihe yagize ati:”Ubu ndi mu rukundo ariko nkunda kubigumana muri njyewe, nta bwo nkunda kubitangaza … Chelina ni we turi mu rukundo, ubu hashize amezi 6 turi mu rukundo ariko nta bwo ari icyo gihe tumaze tuziranye, imyaka 2 irashize tuziranye.”

Aya mashusho ahanini aba agaragaza abantu bagiranye urugwiro ntabwo akunze kuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye kubera ko hari bamwe bavuga ko ari uburenganzira bw’ababikoze ariko abandi bakavuga ko biba bihabanye n’umuco nyarwanda iyo bigiye hanze.

Inkumi ikundana na Rwatubyaye Abdul

Twitter
WhatsApp
FbMessenger