AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Hagiye guterana inama igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yasinwe hagati y’u Rwanda na Uganda

Nyuma y’amasezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda, itsinda ry’abayobozi hagati y’ibihugu byombi rigizwe n’Abaminisitiri, bari kwiga ku nama ihuriweho izaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yasinyiwe muri Angola n’abaperezida b’ibihugu byombi.

Aya masezerano agamijwe gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze igihe utitimba hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru The Eastafrican dukesha iyi nkuru cyatangaje ko umwe mu bategetsi bo hejuru, yacyemereye ko inama y’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru izaba mu byumweru bike biri imbere.

Yakomeje ko muri uyu muhuro,hizewe ko ibyashyizweho umukono mu masezerano bizashyirwa no mu bikorwa.

Amaserano ateganywa arimo ingingo y’amasezeramo ya Luanda ivuga ko ibihugu byombi bizashyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Nta makuru mashya aratangwa y’igihe iyo nama izabera.

Kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize nibwo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni basinye aya masezerano. Buri ruhande rwagaragaje ko rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.

Amaze gusinya aya masezerano, Perezida Paul Kagame yashimiye abaperezida barimo uwa Angola Joao Lorenço n’uwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tsisekedi bafashije mu gusinya aya masezerano, kandi yemeza ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu bikorwa.

Ni amasezerano agizwe n’ingingo 10 agaruka ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 2017 kugeza ubu, birimo ibijyanye n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu cy’abaturanyi ishaka kugirira nabi u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger